Perezida Paul Kagame yasesekaye i Quatar ahagiye kubera igikombe cy’Isi.

Kuri iki cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Quatar ahagiye kubera ibirori byo gufungura igikombe cy’Isi kiri butangire uyu munsi.

Nyuma y’imaka 4 hongye kuba igikombe cy’Isi muri ruhago aho umukino wambere uri buhuze igihugu cya Quatar cyakiriye aya marushanwa ndetse n’igihugu cya Ecuador

Ibi birori bifungura imikino y’igikombe cy’isi byitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo na Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ibi birori birakurikirwa n’umukino wa mbere, uri buhuze Qatar na Ecuador saa kumi n’ebyiri

Amakipe 32 niyo yitabiriye iki gikombe ndetse buri kipe ifite abakinnyi 26 yagiye ihamagara bagomba gufasha ibihugu byabo guhatana muri iyi mikino.

Ibirori bifungura iki gikombe cy’isi biteganyijwe gutangira saa kumi, bikabera kuri sitade ya Al Bayt
Stadium.

Hari abakinnyi bakomye batazagragara muri iyi mikino aho bashobora kuzareba imikino nkabandi bafana muri stade kubera imvune bahuye nazo bari mu myitozo ndetse no mu mashapiyona bakinamo,abo barimo Dasio Mane wa Senegal,Karim Benzema w’Ubufaransa ,Pogba nawe w’ubufaransa nabandi batandukanye.

Biteganyijwe ko iyi mikino izamara ukwezi kose ikaba izasozwa tariki 20 Ukuboza 2022.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *