Perezida Paul Kagame,nabandi banyacyubahiro ku isi bashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Dr Paul Farmer washinze kaminuza ya Butaro

Kuri uyu wambere tariki 21 Gashyantare 2022,nibwo inkuru yakababaro yamenyekanye ko Dr Paul Farmer w’imyaka 62 washinze umuryango Inshuti mu Buzima (PARTENERS IN HEALTH) ndetse na kaminuza ya Butaro  yitabye Imana azize uburwayi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko bitoroshye kubona amagambo yasobanura inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Paul Farmer, umuntu, umuganga n’umugiraneza.

Yavuze ko yari abumbiye hamwe ibintu byinshi utapfa gusangana umuntu umwe.

Yakomeje avuga ko kumubura ari igihombo gikomeye mu buryo butandukanye haba ku muntu ku giti cye, igihugu nk’u Rwanda (yakunze akanagira uruhare mu rugendo rwo kwiyubaka kwacyo) ku muryango we no kuri we ubwe.

Ati “Ndabizi ko hari abandi benshi babyumva nk’uku muri Afurika no hanze yayo. Nkomeje Didi, umugore we, abana be, umuryango n’inshuti.”

Dr Paul Farmer yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Mu karere ka Burera,I Butaro hubutswe ibitaro ahanini bishinzwe kuvura cancers ndeste nizindi ndwara zitandukanye byubakwa n’umuryango uyu mugabo yashinze,saha gusa kandi kuko no mu karere ka Kirehe,akarere ka Kayonza I Rwinkwavu naho hari ibindi bitaro byashinzwe n’uyu muhanga mubyubuzima.

Uyu muryango yashinze, ukora ibikorwa bitandukanye mu duce ukoreramo ,cyane aho wita kubirebana n’ubuzima cyane,ibijyanye n’ubufasha mu mashuri ,aho ubu bari mubatangije ama ECD mu tugari mu karere ka Burera,kwishyurira abatishoboye ibijyanye n’ubuvuzi, ndetse uyu mushinga ukaba ufite abakozi benshi cyane uhemba bakora mu rwego rw’ubuzima aho ari abafatanyabikorwa bakomye ba Leta y’u Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi.

Dr Paul Farmer kandi agize uruhare mu ishingwa rya Kaminuza ya Butaro (UGHE). Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rwe ruteye agahinda kuri yo no ku bakora mu rwego rw’ubuzima muri rusange, yihanganisha umuryango we, abakozi ba UGHE n’abandi.

Umuyobozi w’urwego rw’ubuzima ku isi Tedros Adhanom Ghebreyesus nawe yashenguwe bikomeye nu’uupfu rwa Paul Farmer.

Melinda French Gates umugore wa Bill Gates umwe mu bakire bambere ku isi nawe yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rwa Paul Farmer

Ubwo Perezida Kagame yashyikirizaga ishimwe Dr Paul Farmer kubera igihango afitanye n’u Rwanda

Dr Paul Farmer, yari umwarimu wa kaminuza ya Kolokotrones akaba n’umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’ubuvuzi rusange ku ishuri ry’ubuvuzi rya Harvard, umuyobozi w’ishami rishinzwe uburinganire bw’ubuzima ku isi muri Brigham n’ibitaro by’abagore i Boston, akaba ari nawe washinze akaba n’umuyobozi mukuru w’Umuryango Inshuti mu Buzima(Partners In Health)

Dr. Farmer na bagenzi be batangije igitabo gishya, kirimo ingamba zishingiye ku baturage zerekana itangwa ry’ubuvuzi bufite ireme muduce twitwako ari tubi . Yanditse byinshi ku buzima, uburenganzira bwa muntu, n’ingaruka z’ubusumbane mu mibereho. Dr. Farmer yari umunyamuryango w’ishuri rikuru ry’ubukorikori n’ubumenyi ry’Abanyamerika n’Ikigo cy’Ubuvuzi cy’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi(the American Academy of Arts and Sciences and the Institute of Medicine of the National Academy of Sciences), ari naho yakiriye umudari w’imibereho myiza ya 2018

Dr Paul Farmer yanditse ibitabo byinshi, harimo: In the Company of the Poor: Conversations with Dr. Paul Farmer and Fr. Gustavo GutiérrezReimagining Global Health: An Introduction, and To Repair the World: Paul Farmer Speaks to the Next Generation.

Renowned Harvard Physician Paul Farmer Dies at Age 62 | News | The Harvard  Crimson

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *