Perezida Putin yasabye abakoresha intwaro zirimo iza kirimbuzi kuryamira amajanja

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yasabye ingabo zikoresha intwaro zikomeye igihugu gifite zirimo na kirimbuzi kuryamira amajanja, mu rwego rwo guhangana n’igitutu mpuzamahanga.

 

Ni nyuma y’ibihano u Burusiya bukomeje gufatirwa kubera intambara bumaze iminsi ine butangije muri Ukraine.

Mu nama yamuhuje na Minisitiri w’Ingabo, Sergei Shoigu n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Valery Gerasimov, Putin yavuze ko ibihugu biri mu muryango wo gutabarana wa NATO, bikomeje gushotora u Burusiya.

Yagize ati “Abayobozi bakuru ba NATO bakomeje amagambo y’ubushotoranyi ku gihugu cyacu, none ntegetetse Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru wazo gutegura ingabo zigamije gutsinsura umwanzi kuryamira amajanja.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo Valery Gerasimov yahise amusubiza ati “Yego nyakubahwa”.

Perezida Putin yongeyeho ko atemeranya n’ibihano igihugu cye gikomeje gufatirwa kuko bitubahirije amategeko.

Izi ngabo zasabwe kuryamira amajanja zishinzwe gukora igishoboka cyose zigatabara u Burusiya mu gihe busumbirijwe n’umwanzi. Mu byo zemerewe gukora harimo no gukoresha intwaro kirimbuzi.

U Burusiya kimwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitunze intwaro kirimbuzi zigamije kwirwanaho igihe byaba bisumbirijwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *