Ibyo yabigarutseho ku wa kabiri mu kiganiro kuri telephone cyamaze isaha imwe, yagiranye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, nk’uko ibiro bya Kremlin byabitangaje.
Abategetsi mu Bufaransa bavuze ko Putin yemeye gahunda yahawe yo kuba abaturage bavanwa muri uwo mujyi. Nyuma yaho Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, yatangaje agahenge k’umunsi umwe wo ku wa kane.
Ku wa kane mu gitondo, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ukraine, yavuze ko bus z’icyo gihugu zari mu nzira zigana i Mariupol kugerageza gukurayo abasivili, ndetse yanavuze ko Croix Rouge yemeje ko u Burusiya bwemeye gufungura inzira ku basivili ngo bahunge.
Ayo makuru avuzwe mu gihe amafoto mashya y’icyogajuru yerekana uko uwo mujyi wasenyutse bikabije kubera ibisasu biwuraswaho.