Filipe Nyusi Perezida wa Mozambique, n’umugore we, Isaura banduye icyorezo cya COVID-19 ndetse bahita bishyira mu kato nubwo nta bimenyetso bagaragazaga.
Mu Itangazo Perezidansi ya Mozambique yashyize hanze rivuga ko Umukuru w’Igihugu na Madamu we basanganywe COVID-19 nyuma yo gupimwa hifashishijwe uburyo bwihuse [rapid test]. Aba bombi bahise bishyira mu kato mu gihe bategereje ibisubizo by’ikizamini cya PCR bafashe.
Uburyo aba banyacyubahiro badunduyemo Covid 19 Ntabwo bwigeze butangazwa ndeste n’uburyo inshingano ze zigiye gukomeza gukorwa mu gihe ari mu kato.
Mozambique yashyize imbaraga mu bikorwa byo gukingira nyuma y’uko mu Ukuboza 2021, hagaragaye abantu 17 bafite ubwandu bushya bwa virusi yihinduranyije yo mu bwoko bwa Omicron.
Professor Dr. Armindo Tiago Minisitiri w’Ubuzima muri Mozambique, yasabye abaturage kwikingiza no gukomeza kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Mu gihugu cya Mozambique imibare y’abandura COVID-19 ikomeje kuzamuka cyane nko mu minsi irindwi ishize.Muri rusange, iki gihugu kimaze kugaragaramo ubwandu bwa COVID-19 burenga ibihumbi 193 mu gihe abo yahitanye ari 2.031. Abamaze gukira ni 158.680 mu gihe 457 bishyize mu kato.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube