Perezida wa RDC Yamenye ko najya i Nairobi, ashobora kwicwa nkuwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana

Abanye-kongo hafi yabose bakomeje kugira inkomaga y’ukuntu abayobozi bose bo muri EAC  banga gushyigikira ibirego barega u Rwanda ko rufasha  umutwe wa M23 none bakaba bari gutumura Peresida wabo .

Bakomeza bavuga bati:  “kugeza ubu batiyumvisha ukuntu Perezida wa Kenya , William Ruto atinyuka gutumira Tshiskedi i Nairobi agamije kumwicaza kumeza amwe n’intumwa za M23.”

Abacukumbuzi baganiriye na Mediacongo.net bemeza ko kuba abakuru b’ibihugu byo mu karere barabuze icyobakora ku birego barega u  Rwanda ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko bose bari ku ruhande rw’u Rwanda.

Bashigiye kuri ibyo barasaba Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi ko yakwanga ubutumire bwa William Ruto.

Bakomeza batanga impamvu ko mu gihe  Tshisekedi yajya muri iyi nama bishobora kumubera nk’uko Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda byemugendekeye aho yishwe avuye mu biganiro bya nyuma by’amasezerano ya Arusha yamuhuzaga na FPR Inkotanyi.

Ubwo aheruka gusura iki gihugu, Perezida wa Kenya William Ruto yasabye ko ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu cyane cyane M23 , bizakemukira mu biganiro ndetse ashimangira ko Ibiganiro bya Nairobi bikwiye gusubukurwa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *