Perezida wa Ukraine, yamaganiwe kuri n’Abanya-Israel nyuma yo gukoresha amagambo akomeye akagereranya ibibera mu gihugu cye na Jenoside yakorewe Abayahudi.
Yashinje Israel kudakoresha imbaraga zose ngo ifashe Ukraine, agereranya ibitero by’Abarusiya na Jenoside yakorewe Abayahudi. Ni ikintu cyababaje cyane Israel.
Zelensky yashimiye Israel imbaraga irimo gukoresha mu gushaka umuti ku bibazo igihugu cye gifitanye n’u Burusiya ariko aza gukoresha amagambo akakaye ubwo yagezaga ikiganiro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Israel.
Mu ijambo ry’iminota icyenda yagejeje ku Nteko ya Israel, Knesset, akoresheje Zoom, Zelensky, yavuze ko Aba-Nazi batifuzaga kugira Umuyahudi basiga ari muzima, ibi Abanya-Israel bakaba badateze kubyibagirwa.
Aya magambo ni yo yahereyeho asaba Israel kumva uburyo u Burusiya burimo kubona intambara muri Ukraine nk’igisubizo cya nyuma. Yinubiye kuba Israel itarigeze yohereza intwaro muri Ukraine, ntifatire ibihano u Burusiya ndetse ntinatange ubuhungiro ku Banya-Ukraine benshi.
Uku kugereranya ibibera muri Ukraine na Jenoside yakorewe Abayahudi byakuruye impaka.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Naftali Bennett, yavuze ko nubwo igereranya Zelensky yakoze ridakwiye, yumva akababaro afite.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Naftali Bennet
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube