Ni ibibazo birimo agace ka Crimea kometswe ku Burusiya mu 2014, n’ikibazo cy’ibice by’uburasirazuba bwa Ukraine bizwi nka Donbas, u Burusiya buheruka kwemera nka repubulika zigenga za Donetsk na Luhansk.
Perezida Zelensky yavuze ko mu gihe intambara ikomeje, nta gahunda yo kumanika amaboko bitanyuze mu biganiro, kereka igihugu cyose bagisenye.
Yakomeje kuvuga ko ibiganiro bikwiye kuva hagati y’intumwa bikajya ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, ibintu u Burusiya butaremera.
Ku wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022, yavuze ko inama ye na Putin “uburyo yabamo bwose”, ikenewe kugira ngo hahagarikwe intambara.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Zelensky yagize ati “Kuva mfite uyu mwanya, u Burusiya bugize ubushake twabasha kureba ku bibazo byose.”
Yakomeje ati “Twabasha kubikemura byose? Oya. Ariko hari amahirwe ko nibura twabibasha igice, nibura tugahagarika intambara.”
Gusa yavuze ko ibyemezo bishobora kuzana impinduka zikomeye ku gihugu byasaba ko bifatwaho icyemezo cya nyuma n’igihugu cyose, binyuze mu itora rya kamarampaka (referendum).
Zelensky yavuze ko hari ibintu yiteguye kuganiraho nko kuba igihugu cye cyakwizezwa umutekano, ariko intambara igakunda igahagarara.
Yanakomoje ku byakomeje gusabwa n’u Burusiya, avuga ko Ukraine “imaze kumva” ko idakwiye kujya muri NATO (The North Atlantic Treaty Organization) – ihuriro rishinzwe gutabarana ry’ibihugu byo mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Burusiya buvuga ko Ukraine itagira aho ibogamira, cyane ko iri hagati y’u Burusiya na NATO, ku buryo byatuma umutekano w’akarere usugira.
Zelensky yashimangiye ko abaturage batazatanga umurwa mukuru Kyiv, umujyi wa Kharkiv wa kabiri munini mu gihugu cyangwa uwa Mariupol.
Yakomeje ati “Ukraine ntabwo ishobora kugendera kuri nyirantarengwa z’u Burusiya. Bazabanza badusenye.”
Ingabo z’u Burusiya zikomeje kugota imijyi ikomeye mu gihugu, harimo n’uwa Mariupol uri mu majyepfo y’igihugu.
Bwari bwahaye abaturage na leta kumanika amaboko muri uwo mujyi kuri uyu wa Mbere saa 5:00 z’igitondo, ariko ntibyakorwa.
Ni umujyi kuwufata byatuma u Burusiya bubasha guhuza ingabo zabwo zose mu majyepfo ya Ukraine hakoreshejwe inzira z’ubutaka, harimo n’agace ka Crimea.
Mariupol kandi ifashwe byatuma u Burusiya bugenzura 80% by’ubuso bwa Ukraine bukora ku Nyanja y’Umukara, bugafunga inzira z’ibicuruzwa byinjiraga muri icyo gihugu.
Uyu mujyi kandi unakoreramo umutwe w’abarwanyi wiyise Azov Brigade, ubarizwamo abahezanguni bagifite imitekerereze y’Aba-Nazi (Neo-Nazi).
Ubwo u Burusiya bwateraga Ukraine, mu mpamvu zabiteye harimo ’icyo bwise denazification’, cyangwa gusenya iyo mitekerereze n’imikorere byarangaga Aba-Nazi.
Abasesenguzi bavuga ko u Burusiya bwakoresheje amayeri yo gufungirana abantu bose bari muri uwo mujyi ku buryo bamanika amaboko, cyane ko bwamaze kuwufungira amashanyarazi, gaz ifasha mu gushyushya inyubako, amazi meza, ibiribwa n’ibindi.
U Burusiya ariko bwateye utwatsi ubusabe bwa Zelensky bwo kuganira na Putin, buvuga ko n’ibiganiro bimaze iminsi bikorwa n’intumwa z’ibihugu nta musaruro byatanze.
Umuvugizi wa Kremlin (Ibiro bya Perezida w’u Burusiya), Dmitry Peskov, yanavuze ko nta gahenge kagomba kubaho mu bitero, kuko akigeze kwemezwa mu Murwa Mukuru Kyiv katumye ingabo za Ukraine zisuganya, zitera iz’u Burusiya.
Ni ubwa mbere Perezida Zelenky azamuye ibijyanye na referendum kuva u Burusiya bwohereza ingabo muri Ukraine, muri Gashyantare.
Perezida Zelenky
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube