Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yashinje ibihugu by’u Burayi na Amerika gukina imikino yo gukereza intwaro zigenewe igihugu cye

Zelenskyy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Fox News

 yavuze Ati “Niba gukererwa bikomeje , niba turi kubona ko kohereza intwaro bikomeje kugenda biguru ntege, abantu batangira kwibaza ibibazo. Bati ese ni ukuri. Ahari hari imikino ibyihishe inyuma. Sinshaka gutekereza ko abafatanyabikorwa bamwe bacu bari gukina imikino.”

Zelenskyy yavuze ko igihugu cye kidakeneye amakote y’akataraboneka atamenwa n’amasasu n’ingofero ahubwo ko igikenewe ari intwaro n’indege.

Ati “Muduhe za missile, muduhe indege, wenda ntabwo mwaduha izo mu bwoko bwa F-18, F-19 cyangwa se izindi mufite. Nibura muduhe indege zishaje zakoreshwaga zo ku bw’aba-Soviet. Ibyo birahagije. Muzimpe mu biganza, mumpe ikintu cyo kurinda igihugu cyane.”

 

Ubu Zelenskyy yatangiye urugendo rw’ibiganiro bigamije guhosha intambara. Turikiya ni umuhuza kandi ingingo nyinshi Putin yasabaga kugira ngo intambara ihagarare birasa n’aho azazemera atajijinganyije.

Yamaze kwemera ko igihugu cye kitazajya muri NATO, ko no kujya muri EU atari umushinga w’ejo mu gitondo. Yanemeye ko igihugu cye kitazigera gitunga intwaro kirimbuzi, ko nta ruhande na rumwe kizigera gihagararaho yaba urw’Abanyaburayi na Amerika cyangwa se urundi mu gihe kizaba cyijejwe umutekano.

Yemeye kandi ko Donbas ishobora kuba repubulika yigenga ariko ko byanyura muri kamarampaka abaturage bakabitorera ndetse ko Crimea yaba agace k’u Burusiya.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *