Perezida wa Zimbambwe Emmerson Mnangagwa arashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa hatangiye gahunda yo kumwotsa igitutu nyuma y’uko umwe mu bagore bo mu gihugu cye amushinje ku mugaragaro kumusambanya ku ngufu atarageza ku myaka y’ubukure.

Muri iki cyumweru ubwo hari kuwa kane  ni bwo umugore witwa Susan Mutami yifashishije urubuga rwa Twitter, ashinja Mnangagwa kumusambanya ubwo yari akiri umwana.

Mutami uri mu bagore bazwi muri Zimbabwe kuko asanzwe ari umucuruzi ukomeye ndetse akanaba impirimbanyi, yashyize ibirego kuri Perezida Mnangagwaubwo yakoraga quote ku butumwa yari yanditse kuri Twitter agaragaza ko abagize inteko ishinga amategeko nshya ya Zimbabwe baheruka gutorwa ari igihamyacy’umurava w’abatuye iki gihugu mu rugendo rwa Demukarasi n’iterambere.

Mutami yagize ati: “Uyu mugabo yamfashe ku ngufu nkiri umwana, bityo ejo nzakora Space [kuri Twitter] aho nzabwira buri wese ibyo wakoze.”

Yunzemo ko azabwira abantu ibyo Perezida Mnangagwa ibyo yakoreye umukobwa ukiri muto wigaga mu Ishuri Ryisumbuye rya Kwekwe nyuma waje gupfa,bikaba ngombwa ko Perezida wa Zimbabwe yishyura ibyakenewe byose mu kumushyingura.

Muri Space yo kuri Twitter uyu mugore yakiriye ku munsi w’ejo, yashyize hanze amabanga yose yo mu gitanda ye na Perezida Mnangagwa.

Mu bundi butumwa uyu mugore yanditse kuri Twitter ye, yavuze ko muri 2010 Perezida Mnangagwa ubwo yari akiri umusirikare yisiramuje, bahurira mu biro bye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo akamusaba kurigata igitsina cye.
Yavuze ko ari ibintu yumvise bimugoye cyane, gusa ahitamo kubikora kuko nta yandi mahitamo yari afite.

Susan yavuze ko kuri ubu nta bwoba afite bwo kuba yakwicwa na Perezida Mnangagwa kubera kumushyira hanze, kuko ngo n’ubundi yamwiciye ubuzima ku myaka 15 y’amavuko.

Kugeza ubu ntacyo uruhande rwa Perezida wa Zimbabwe ruratangaza kuri ibi birego, gusa bamwe mu bakoresha Twitter batangiye kumwotsa igitutu bamusaba kugira icyo abivugaho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *