Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yongeye kuvuga ku bashinjwa guhirika ubutegetsi bahungiye mu Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evaritse Ndayishimiye yatangaje ko ibiganiro bigamije kunoza umubano w’u Rwanda n’u Burundi bigeze kure, gusa avuga ko umusingi mwiza uzagerwaho icyo gihugu gishyikirijwe abakekwaho guhirika ubutegetsi mu 2015 bahungiye mu Rwanda.

 

Perezida Ndayishimiye yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru mu biro bye, mu murwa mukuru wa Politiki Gitega.

U Rwanda n’u Burundi bimaze imyaka 7 umwuka utameze neza guhera mu 2015, nyuma y’imvururu zakurikiye kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida.

Izo mvururu zatumye benshi mu baturage b’u Burundi bahungira mu Rwanda barimo n’abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza wapfuye mu 2020.

Ubwo abanyamakuru babazaga Perezida Ndayishimiye aho gusubukura umubano bigeze, yavuze ko ibiganiro byatangiye kandi hari ubushake bwa politiki ku mpande zombi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo kubana mu mahoro, gusa ashimangira ko gushyikiriza u Burundi abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi mu 2015 bizaba umusingi mwiza wo kongera kubana.

Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwashyize hanze amazina asaga 30 y’abantu bakekwaho uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu 2015, biganjemo abahoze mu nzego nkuru z’umutekano, abanyapolitiki n’abakora muri sosiyete sivile.

U Burundi bwasabye ibihugu bibacumbikiye birimo n’u Rwanda kubatanga bakaburanishwa, icyakora u Rwanda rwakunze kugaragaza ko kubatanga byaba bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga arengera impunzi rwashyizeho umukono.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi yasuye uw’u Rwanda, baganira ku bibazo bitandukanye bijyanye n’ubutabera mu kunagura umubano. Icy’abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi nacyo cyaganiriweho.

Muri Werurwe uyu mwaka u Rwanda rwafunguye imipaka iruhuza n’u Burundi nyuma y’igihe ifunze kubera Covid-19, icyakora ku ruhande rw’u Burundi ntabwo irafungurwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Ndayishimiye yasubije ibindi bibazo bitandukanye birimo ubuzima bukomeje guhenda mu Burundi bitewe n’izumuka ry’ibiciro, avuga ko igisubozo kirambye kizaturuka mu kongera umusaruro w’ibyo bakorera imbere mu gihugu by’umwihariko umusaruro w’ubuhinzi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *