Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye yikoreye umusaraba ubwo yari kumwe n’umuryango we hamwe n’abandi Bakirisitu Gatolika ku munsi wa gatanu mutagatifu, bibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu.
Ku wa Gatanu Mutagatifu ni umunsi abakirisitu gatolika bibuka ububabare bwa Yezu. Ubanziriza izuka rya Kirisitu ryizihizwa kuri Pasika.
Amafoto yashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, agaragaza Perezida Ndayishimiye yikoreye umusaraba, ari kugenda mu muhanda mu mutambagiro mutagatifu.
Radiyo na Televiziyo by’u Burundi byatangaje kuri Twitter amafoto aherekejwe n’ubutumwa, bivuga ko Perezida Ndayishimiye ari kumwe n’umugore we Angélique Ndayubaha bifatanyije n’abakristu ba Paroisse Magarama yo muri Gitega, mu rugendo rugaragaza inzira y’umusaraba ya Yezu yanyuzemo mbere yo kwicwa, akaza kuzuka.
Le Président de la République @GeneralNeva avec sa famille se joint aux chrétiens de la paroisse #Magarama , @DeGitega en @Gitega dans le chemin de croix ce vendredi Saint qui marque le jour de la crucifixion et de la mort de Jesus-Christ. pic.twitter.com/0yjRg9l3TO
— RTNB (@RTNBurundi) April 15, 2022