Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yateguje Isi ibura ry’ibiribwa ku isoko

Perezida Vladimir Putin yaciye amarenga ndetse anaburira ibihugu by’u Burayi na Amerika, ko nibidasha uko byakorana ngo bihurize hamwe  n’u Burusiya abereye Perezida , hazabaho ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga nkuko nubundi bigaragara ko iki kibazo cyatangiye kubaho.

Ibi uyu mukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yakiraga mugenzi we wa Belarus, Aleksandr Lukashenko.

Putin yagize ati “ Niba badakoranye natwe mu buryo buboneye, hazabaho ikibazo cy’ibiryo ku isoko mpuzamahanga. N’ikimenyimenyi na mbere y’uko ibi byose biba, hari izamuka ry’ibiciro ridasanzwe ryikubye hafi inshuro eshatu kandi byatewe n’ikosa ryakozwe n’u Burayi na Amerika.”

YongeyehoAti “Niba abafatanyabikorwa bacu bo mu Buayi na Amerika badobeje ibintu mu bijyanye n’ubukungu mu bwikorezi bwo mu mazi, ibintu bizadogera no ku ruhande rwabo ibiciro by’ibiryo bizamuke. Bizatuma habaho inzara mu bice bitandukanye by’Isi, hanyuma abimukira biyongere.”yongeyeho ko ikibazo cy’ibura ry’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi, kuba itari kuboneka nabyo byatewe n’amakosa yakozwe n’ibihugu by’u Burayi.

Perezida Putin yavuze ko igihugu cye kizakorana n’abafatanyabikorwa babishaka, ko nta muntu uzigera ugiheza nk’uko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishaka kubigenza. Yavuze ko igihugu kimwe kidashobora kwigarurira Isi muri iki gihe.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *