Volodymyr Zelensky Perazida wa Ukraine yaraye akoze impanuka y’imodoka, ariko ntiyakomereka cyane nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’ibiro bya Perezida.
Tariki14 Nzeri ku mugoroba, imodoka isanzwe itwara abantu yagonganye n’imodoka y’umukuru w’igihugu ndetse n’iz’abamugenda hafi, mu mpanuka idakanganye yabereye mu murwa mukuru, Kyiv.
Sergii Nykyforov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Ukraine, yamenyesheje aya makuru mu itangazo anavuga ko Perezida Zelensky atakomeretse cyane. Ati “Umukuru w’igihugu yapimwe n’umuganga, ntiyakomeretse cyane”.
Umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise afatwa ajya kubazwa impamvu yateje iyi mpanuka.
Ibi bibaye inyuma y’aho Perezida Zelensky w’imyaka 44, yari yagerendeye agace ka Izyum gaherutse kubohozwa mu maboko y’ingabo z’Abarusiya, ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo mu majyepfo ya Ukraine.
Hagati aho, iminsi ibaye 204, ingabo z’ibihugu by’ u Burusiya na Ukraine zihanganira mu mijyi itandukanye ya Ukraine, aho abo kwa Vladmir Putin bagambiriye kwigarurira gice kinini cya Ukraine yatewe izira gushaka kujya mu muryango w’ibihugu bitabarana wa NATO.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990