Volodymyr Zelensky, avuga ku magambo ya komanda w’Umurusiya ,yavuze ko Uburusiya bushaka gufata amajyepfo ya Ukraine kuko byatuma bushobora kugera ku karere gaharanira ubwigenge ka Transnistria ko mu gihugu cya Moldova.
Perezida Zelensky yagize ati “ayo magambo yavuzwe nuyu mu komando agaragaza ko Uburusiya bushaka gutera ibindi bihugu kandi ko igitero kuri Ukraine cyaba ari intangiriro gusa.
Yongeye ho ati: “Ibi biremeza gusa ibyo navuze inshuro nyinshi: igitero cy’Uburusiya cyari kigamije kuba intangiriro gusa, ubundi bagashaka gufata ibindi bihugu”.
“Birumvikana, tuzirwanaho kugeza igihe cyose ari ngombwa, mu rwego rwo gusenya uku gushaka k’Uburusiya. Ariko ibihugu byose, nkatwe,byemera ko ubuzima butsinda urupfu bigomba kurwana hamwe natwe.Bigomba kudufasha, kuko turi aba mbere muri iyi nzira. Ni nde ukurikiraho?”
“Niba uwo ari we wese ushobora gukurikiraho [mu guterwa] ashaka kuguma nta ruhande abogamiyeho kugira ngo atagira ikintu na kimwe atakaza, ibi ni byo birimo ibyago byinshi cyane. Kuko uzatakaza buri kintu icyo ari cyo cyose”
ikuru dukesha BBC nuko Moldova yahamagaje ambasaderi w’Uburusiya muri icyo gihugu ngo asobanure iryo jambo yavuze
Denys Shmyhal Minisitiri w’intebe wa Ukraine aganira na CNN yatangaje ko yizeye neza ko igihugu cye kizatsinda indambara vuba aha .
Yagize ati”Twizeye neza ko Ukraine izatsinda muri iyi ntambara kandi ko intsinzi izagerwaho mu gihe kigufi cyane”
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine