Philippine:Manny Pacquiao yamaze gutangaza ko asoje umukino w’iteramakofe agiye kwiyamamariza kuba Perezida

Umukinnyi w’iteramakofe Manny Pacquiao, uteganya kwiyamamariza kuba perezida wa Philippines mu matora yo mu 2022, yatangaje ko ya sezeye mu mukino w’iteramakofe kugira ngo yibande k’umwuga we wa politiki. Pacquiao, akaba yari n’umusenateri wa Philippines wagabanije igihe cye muri politiki ndetse n’ibyiteramakofe , yatangaje ibi muri videwo y’iminota 14 yashyizwe ku rubuga rwe rwa Facebook.

Yagize ati“Numvise inzogera ya nyuma. Umukino w’iteramakofe urarangiye, ”ibi Pacquiao akaba yabivuganye amarangamutima menshi. Ati: “Sinigeze ntekereza ko uyu munsi uzaza nkamanika uturindantoki twanjye.

Azwiho kuba yihuta cyane muri uyu mukino w’itera makofi akoresheje amaguru ndetse n’ibipfunsi, Pacquiao yafatwaga nkumwe mu barwanyi bahambaye bitera makofe . Umukambwe wamamaye cyane Bob Arum mu 2010 yavuze ko atagereranywa, kandi amuha amanota meza kurusha Muhammad Ali. Arum yagize ati: “Ukuboko kwe kw’ibumoso n’iburyo gukubita imbaraga zingana kandi n’ibyo bituma atsinda abo baba bahanganye”.

Ubu afite imyaka 42, yaramaze  imyaka mu mwunga w’iteramakofe 26, imikino 72 niyo yaramaze gukina aho yatsinze 62, agatsindwa imikino 8 ndetse indi 2 yarayinganyije. Muri izo ntsinzi 62, 39 ni knockout na 23 ku cyemezo cyafashwe ko atsinze. Yatsindiye ibikombe 12 byisi.

Muri iyo videwo, Pacquiao yagize ati: “Urakoze guhindura ubuzima bwanjye, igihe umuryango wanjye wari wihebye, waduhaye ibyiringiro, wampaye amahirwe yo kurwanya inzira yanjye yo kwikura mu bukene.” Ati: “Kubera wowe, nashoboye gukangurira abantu ku isi yose. Kubwawe nahawe ubutwari bwo guhindura ubuzima bwinshi. Sinzigera nibagirwa ibyo nakoze kandi nagezeho mu buzima bwanjye simbasha kubyiyumvisha.

Pacquaio yari yatangaje ko mu azafata ikiruhuko vuba cy’izabukuru . Byari byitezwe kandi ko ahanze amaso ibya politiki kurusha ikindi kintu icyaricyo cyose. Mu ntangiriro z’uku kwezi, yemeye kandidatire y’ishyaka rye rya politiki maze atangaza ko aziyamamariza kuba perezida wa Philippines mu matora yo muri Gicurasi 2022.

Boxer Manny Pacquiao to run for Philippines president | Philippines | The GuardianManny Pacquiao yari amze iminsi ari umusenateri

Manny Pacquiao retires from boxing to chase Philippine presidency | Boxing News | Al Jazeera

Manny Pacquiao on Twitter: "The sparring is over, the training is over, the wait is over…and now the work begins! #PacquiaoUgas LIVE now on FOX PPV!… https://t.co/gL0sBT0Ahk"

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *