Polisi y’u Rwanda yerekanye Hafashimana Usto uzwi nka Yussuf, ukekwaho uruhare mu kwica abantu batandukanye muri Kigali abaciye imitwe.
Mu gihe cy’amezi abiri guhera mu Ukuboza 2022, Hafashimana yafashwe amaze kwica abantu bane, barimo babiri yishe aciye imitwe.
Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Hafashimana w’imyaka 34, kwica aciye abantu imitwe aribwo buryo yakoreshaga kugira ngo abone uko atobora inzu z’abantu agiye kwiba.
Uyu mugabo ukomoka mu Karere ka Ngororero, yinjiye mu Mujyi wa Kigali mu 2008, atangira ubujura mu 2012. Yigeze gufungwa mu gihe cy’imyaka ibiri azira ubujura (2015-2017).
Yafashwe nyuma y’ubwicanyi bw’abantu bane ndetse n’abandi babiri bakomerekejwe mu duce dutandukanye tw’i Kigali, aho babiri bishwe mu buryo bw’ubugome baciwe imitwe. Ubwo bwicanyi bw’ubugome bwakozwe hagati ya tariki 27 Ukuboza 2022 na tariki 30 Mutarama 2023.
Mu iperereza ryakozwe n’inzego z’umutekano, ryaje gufata Hafashimana Usto alias Yussuf akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Nshimiyimana Léonce. Byaje kugaragara ko ukekwa yari yiriranywe na nyakwigendera.
Tariki 3 Gashyantare 2023 nibwo Hafashimana Usto yatawe muri yombi afite telefone eshatu z’abantu batatu bari bamaze iminsi bishwe barimo Nshimiyimana Léonce, Gafaranga Vedaste na Niyonsenga Gedeon.
Nshimiyimana Léonce wari ufite imyaka 33, umurambo we wabonetse tariki 30 Mutarama 2023, uboneka mu Mudugudu wa Kigarama, Akagali ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo muri Gasabo. Umurambo we wagaragazaga ko yishwe urubozo aciwe umutwe.
Tariki 18 Mutarama 2023, Niyonsenga Gideon wari umuzamu umurambo we wabonetse mu mudugudu wa Kanyinya, Akagali ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.
Tariki 15 Mutarama 2023, Gafaranga Vedaste w’imyaka 32, wari umuzamu umurambo we wasanzwe Mudugudu wa Marembo, Akagali ka Nyarukombe, Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.
Tariki 30 Ukuboza 2022, abazamu babiri Hagenimana Vedaste w’imyaka 22 na Nzabagerageza Filmine w’imyaka 27 barindaga urugo rw’umuturage muri Kicukiro, bakomerekejwe bikabije mu Mudugudu wa Kamashashi, Akagali ka Kibaya, Umurenge wa Nyarugunga.
Tariki 27 Ukuboza 2022, umwana wo mu muhanda witwa Matayo yasanzwe yishwe mu Mudugudu wa Uwateke, Akagali ka Rwampala mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro. Basanze yishwe akaswe umutwe.
Abantu Hafashimana akekwaho kwica bose yagiye abica akoresheje umuhoro. Yanemeye ko ari we wagerageje kwica abazamu babiri mu Murenge wa Nyarugunga ariko baza kujyanwa ku bitaro bya Kanombe.
Yavuze ko uburyo yakoreshaga mu kwiba kwe, ari ugutungura abazamu basinziriye akabica kugira ngo abone uko yiba.
Yavuze ko umuntu wa nyuma aheruka kwica ari Nshimiyimana Léonce wari umaze iminsi avuye muri gereza ya Nyarugenge. Yavuze ko yamuciye umutwe ubwo bari bihishe mu gihuru, bategereje kumena urugo rw’umuturage ngo bajye kwiba mu Murenge wa Rusororo.
Yavuze ko amaze kumuca umutwe, yahise awunaga mu kidendezi cy’amazi. Yemeye ko ari na we wishe umwana wo mu muhanda uzwi nka Matayo, akamuca umutwe akawunaga muri ruhurura.
Yireguye avuga ko bamuroze kwica
Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023, Hafashimana yavuze ko ubwicanyi ari ibintu bamuroze, kuko iyo yajyaga kubikora ngo atumvaga ko ari icyaha.
Ati “Nkigera mu buyobozi nibwo namenye ko ari icyaha. Ndasaba Imana imbabazi, abayobozi n’abaturarwanda bose. Nta yindi gahunda nari mfite.”
Yavuze ko yatangiye ubwicanyi mu mezi atatu ashize, abitewe na mugenzi we bibanaga witwa Nshimiyimana Leonce washakaga kumutanga mu buyoboz..
Muri gahunda ye, ngo yumvaga azica abantu 40. Ati “Niyumvagamo mu bwonko bwanjye ko nzica abantu 40.”
Abajijwe uburyo yamenye ko ari ibisazi kandi ataravuwe, yavuze ko yigeze kujyanwa mu rusengero bakabimubwira.
Ati “Abarangi nibo babimbwiye [ko nasaze] kuko umugore nashatse niho yasengeraga. Mfite umugore n’umwana.”
Hafashimana yavuze ko yicaga abantu basinziriye gusa kandi b’abazamu. Ati “Babiri nabaciye imitwe nyijugunya mu mazi manini, niko ibisazi byanjye byabaga byantegetse ariko nageze mu buyobozi birashira.”
Hagenama Vedaste watemwe na Hafashimana akaza kujyanwa kwa muganga, yavuze ko we na mugenzi we batunguwe basinziriye nijoro, aho barindaga inyubako mu mujyi wa Kigali.
Ati “Twari turyamye mu nzu, tubona saa saba z’ijoro umuntu araje aratwinjirana aradutema ariko ntabwo twabashije kumenya uwo ari we.”
Yakomeje agira ati “Yantemye mu mutwe, ku maso kugera ku mazuru ijisoho ryarapfuye, no ku kaboko yarantemye. Uwo muntu ntacyo twapfaga kuko ntitunamuzi.”
Hagenimana yavuze ko uku gutemwa kwamugizeho ingaruka zikomeye kubera ko “ni ubumuga bukomeye. Ubu nsa n’umuntu udafite imbaraga, kureba ko sindeba, mu mutwe hahora handya cyane.”
Birinda Rashid utuye mu murenge wa Rusororo, wiciwe umuzamu, avuga ko byabaye ari nijoro ahagana saa cyenda.
Ati “Umwana hari ahantu yararaga ku ibaraza hafi y’idirishya ngiye kumva numva ikintu kidasanzwe kirakubise, mbanza kwikanga ngira ngo yagerekeranyije intebe, ibyo kwica byo sinabitekerezaga.”
“Nahise nkingura ngeze muri salon numva igihimba cyo hepfo kirahirita kuko umutwe wo bari batemye ku buryo ubwonko bwagaragaraga, mpita nkingura vuba vuba.”
Birinda yavuze ko yahise ahamagaza ubutabazi ariko biba iby’ubusa kuko yari yatemwe bikabije.
Yavuze ko uwo mugizi wa nabi yinjiye mu gipangu akoresheje uburyo bwo kucyurira kuko aho yanyuze bagiye bahabona amaraso.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko Hafashimana yafashwe nyuma yo guhuza amakuru n’ibimenyetso.
Ati “ Ni amakuru tubona mu buryo bw’iperereza duhabwa n’abantu, guhuza ibimenyetso, ibivugwa […] Yasaga n’aho afite gahunda yo kuzica abandi benshi, ariko hakozwe iperereza ryihuse ku buryo dutekereza ko abandi yateganyaga kwica bitagishobotse.”
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Hafashimana agiye gushyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.
Kugeza ubu Hafashimana niwe umaze gutabwa muri yombi kuri iki cyaha cy’ubwicanyi bw’ubugome, icyakora Polisi ivuga ko hari abandi bakoranaga mu bijyanye n’ubujura.
Polisi yatangaje ko Hafashimana yiyemereye uruhare muri izo mpfu ndetse akajya no kwerekana aho imirambo yagiye ayijugunya.
Umutwe w’umwana Hafashimana yiciye mu Rwampala wo ntiwabonetse, bikaba bikekwa ko watwawe n’amazi mu mugezi wa Nyabarongo.
Hafashimana uvuka mu Karere ka Ngororero, yataye ishuri ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Src:Igihe.com
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900