Ibinyabiziga 511 amagre 79 byafatiwe mu makosa bigiye gutezwa cyamunara,gusa mbere yuko bitezwa Police y’Igihugu yasabye abantu bafatiwe ibi binyabiziga bishyuye amande ko bakwihutira kujya kibifata.
Moto 496 n’imodoka 15 ndetse n’ibinyamitende by’amagare 79, nibyo byafatiwe mu Turere 20 dutandukanye hakaba hari gahunda yo kubiteza cyamunara.
Ku cyicaro cyaburi karere ibinyabiziga bigiye biparitseho niho cyamura izakorerwa tarki 31 Ukwakira 2022
Mu Rwanda itegeko riteganya ko ikinyabiziga cyafashwe, nyiracyo ntiyishyure amande mu gihe kigeze ku kwezi kumwe, gitezwa cyamunara.
Mu butumwa Police yageneye abafatiwe ibinyabiziga cyangwa ikinyamitende yasabye ko uwaba yarishyuye amande yakwihutira kujya ku gifata.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abishyuye amande baciwe “bakwihutira kujyana inyemazabwishyu kuri Polisi bagatwara ibinyabiziga byabo bitaratezwa cyamunara.”
Gusura ibi binyabiziga byatangiye aho biparitse byicaro bya Polisi dutandukanye ndetse abifuza kubigura muri za cyamunara, barasabwa kubisura.
CP John Bosco Kabera yaboneyeho kuburira abashobora kwijandika mu manyanga, bakaba bajya kwiyitirira ibi binyabiziga, ko bihanwa n’amategeko.