Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2022, abapolisi bo mu ishami rishinzwe gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga no gukoresha ibizamini bafashe Niyoyita Emille w’imyaka 31 afite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko yipimishije icyorezo cya COVID-19. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Niyoyita yari yaje gukora ikizamini cyo gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ariko aza atipimishije kandi amabwiriza yo gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga avuga ko abantu bagomba kuba baripimishije mu gihe cy’amasaha 72 kandi ari bazima.
CP Kabera yagize ati “Abapolisi bamubajije niba yaripimishije avuga ko ntabyo yakoze, bamusaba kujya kubanza kwipimisha. Ako kanya yagiye ahita agaruka avuga ko arangije kwipimisha, abapolisi bamusabye ubutumwa bugufi butangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) arabwerekana ndetse bugaragaza ko atanduye COVID-19. Abapolisi babugizeho amakenga barashishoza basanga yabwohererejwe na nimero ya telefoni ibaruye ku muntu witwa Nyabyenda Adorathe.”
Niyoyita abonye ko afashwe yahise yemera icyaha anagisabira imbabazi, yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo kugira ngo hatangire iperereza.
CP Kabera yaboneyeho kongera gukangurira abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga. Yabasabye kwirinda ibyaha byose bamwe barimo kugenda bafatirwamo, abibutsa ko bihanwa n’amategeko.
Ati “Tumaze igihe kinini tubitangaza mu matangazo y’abaza gukora ibizamini ko buri muntu uza gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga agomba kuba yaripimishije icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’amasaha 72. Ibi biri mu rwego rwo kugira ngo hatagira uwanduza abandi cyangwa ngo hagire uhandurira. Dukomeje gufata abantu baza gukora ibizamini bafite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bisuzumishije iki cyorezo ndetse ko ari bazima. Turabamenyesha ko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.”
Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube