Yevgeniy Prigozhin ukuriye abacanshuro ba Wagner yanze ubusabe bw’uko abarwanyi be binjira mu gisirikare cy’Uburusiya, nk’uko Perezida Vladimir Putin abivuga.
Yabwiye ikinyamakuru Kommersant ko mu biganiro bagiranye i Moscow abakomanda benshi b’uyu mutwe bari bemeye umugambi wo kuyoborwa n’umwe mu bakuru babo.
Yavuze ko igisubizo cya Prigozhin cyari “abagabo ntabwo bemera iki cyemezo”.
Ibiganiro byabaye nyuma y’iminsi micye ubugumutsi bwa Wagner buhagaze tariki 23-24 z’ukwezi gushize, ubugumutsi bwabaye ikibazo ku butegetsi bwa Putin.
Mu masezerano yahagaritse uku kwigomeka k’umwanya muto, abacanshuro bari bemerewe kwinjira mu gisirikare gisanzwe cy’Uburusiya cyangwa bakajya muri Belarus/Biélorussie, inshuti ya hafi y’Uburusiya.
Wagner yarwaye zimwe mu ngamba z’injyanamuntu kuva Uburusiya butangiye ibitero muri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Gusa ubu, igisirikare cya Amerika kivuga ko cyasuzumye kigasanga iri tsinda “ntirikiri gufasha mu buryo bugaragara mu mirwano muri Ukraine”.
Ibi byavuzwe kuwa kane na Pat Ryder umuvugizi wa Pentagon (minisiteri y’ingabo ya Amerika), wavuze kandi ko “benshi” mu barwanyi ba Wagner bikekwa ko bakiri mu turere twafashwe n’Uburusiya muri Ukraine.
Mu itangazo, minisiteri y’ingabo ya Bielorussie kuwa gatanu yavuze ko abarwanyi ba Wagner ubu bari gufasha nk’abahugura ingabo zirwanira ku butaka z’iki gihugu.
Iyi minisiteri yavuze ko abo barwanyi barimo gutoza ingabo za Belarus hafi y’umujyi wa Osipovichy, muri 85km mu majyepfo uvuye mu murwa mukuru Minsk.
Mu kiganiro Perezida Putin yagiranye n’ikinyamakuru Kommersant kuwa kane, yavuze ko abakomanda 35 ba Wagner, barimo Prigozhin, bari mu nama yabereye mu biro bye Kremlin kuwa 29 z’ukwezi gushize kwa Kamena.
Putin avuga ko yabahaye “amahitamo y’akazi” menshi, harimo no gukomeza gukora mu gisirikare kandi bategekwa n’umwe mu bakomanda bakuru babo uzwi ku izina ry’intambara rya Sedoi – Grey Hair.
Ati: “Benshi [mu barwanyi ba Wagner] bikirizaga n’umutwe bemera ibyo nababwiraga.
“Naho Prigozhin, wari wicaye imbere yabo atabona ibyo byose, nyuma yo kumva yaravuze ngo: ‘Oya, abagabo ntibemera iki cyemezo’.”
Yagize kandi ati: “Wagner ntikibaho” ubwo yari abajijwe niba iri tsinda ryari gufatwa nk’umutwe w’ingabo z’Uburusiya. Ati: “Nta tegeko ririho ku matsinda yigenga ya gisirikare.”
Iki “kibazo gikomeye” cyo kwemezwa n’itegeko kw’abarwanyi ba Wagner gikwiye kuganirwaho mu nteko ishinga amategeko, nk’uko Putin abivuga.
Kremlin irasa n’ishaka gutandukanya abarwanyi basanzwe ba Wagner n’umukuru wabo, bigatera gutana hagati yabo, nk’uko Steve Rosenberg umwanditsi mukuru wa BBC uri i Moscow mu Burusiya abivuga.
Yongeraho ko ibi byasobanura uburyo ibinyamakuru bya leta y’Uburusiya bikomeje gutesha agaciro Prigozhin.
Kugeza ubu Prigozhin, wahoze ari inshuti ya hafi ya Putin, aho ari ntabwo hazwi.
Kuwa kane kandi, Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko Prigozhin agomba kwitondera uburozi nyuma ya buriya bugumutsi.
Biden yagize ati: “Imana gusa niyo izi ibyo ashobora gukora. Nta n’ubwo tuzi neza aho ari n’uburyo ubu babanye [na Putin]. Mbaye we, nakwitondera ibyo ndya. Nahora ncunga ibyo ngaburirwa.”
Avuga nyuma y’inama y’abategetsi ba OTAN yabereye i Helsinki muri Finland, Biden yavuze kandi ko nta buryo Putin ashobora gutsinda iyi ntambara.
Ati: “Yamaze gutsindwa iriya ntambara.”
Biden yavuze ko amaherezo Perezida Putin azavuga ngo “ntibiri mu nyungu z’Uburusiya, z’ubukungu, politike cyangwa ikindi, gukomeza iyi ntambara. Ariko sinamenya neza neza uko ibi bizagenda.”
Yavuze kandi ko yizeye ko Ukraine izagera kuri byinshi mu bitero byo kwivuna irimo gukora kugira ngo habeho no kwemera ibiganiro by’amahoro.
Ariko hashize ukwezi kurenga ibyo bitero byateguwe igihe kinini bitangiye, Abanya-Ukraine bamwe banenga ko ingabo zabo zitera intambwe nto.
Abandi bemera ko ibirindiro by’Abarusiya amaherezo bizasenyuka, bigatuma Ukraine ifata uturere tunini ndetse igakomereza muri Crimea, umwigimbakirwa wa Ukraine uri mu majyepfo wigaruriwe n’Uburusiya mu 2014.
Ukraine yakomeje gusaba inshuti zayo mu burengerazuba kubaha intwaro zo kubafasha kurwanya Uburusiya bwabateye.
Nubwo Ukraine itahawe igihe nyacyo izinjirira muri OTAN mu nama iheruka, yemerewe n’ibihugu bigize G7 inkunga ya gisirikare y’igihe kirekire yo gukomeza guhangana n’Uburusiya.
Kuwa kane, komanda w’ingabo za Ukraine Oleksandr Tarnavskyi yabwiye igitangazamakuru CNN cyo muri Amerika ko bakiriye icyiciro cya mbere cy’ibisasu bya ‘cluster munitions’ biraswa byagera hasi bikarekura andi masasu menshi, bemerewe na Amerika.
Yashimangiye ko ibi bisasu bizafasha Ukraine ku rugamba. Ati: “Nibwo tukibibona ntabwo turabikoresha, ariko bishobora guhindura ibintu cyane [ku rugamba].”
Src:BBC
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900