Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2022 ikipe ya PSG yatangajeko bidahindutse abakinnyi bayo bakomeye bazaba basuye igihugu cy’urwanda.
Abakinnyi ba PSG aribo Sergio Ramos, kylor Navas, Julian Draxler,hatangajwe amakuru avugako bashobora kuza hano mu Rwanda, bikavugwa ko nta gihindutse kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mata 2022 bazaba bari i Kigali.
Ibi bije nyuma ya masezerano igihugu cy’u Rwanda cyemeranyijwe n’ikipe ya Paris Germain mu myaka ishize, aho iy’ikipe izajya y’ambara imyenda yanditseho’ VISIT RWANDA’ m’uburyo bwo kwamamaza igihugu cyacu cy’u Rwanda muguteza imbere ubukerarugendo.
Iy’ikipe yemeranyijwe n’u Rwanda ko bazajya bambara imyenda yanditseho ‘VISIT RWANDA’ ariko kumyenda y’imyitozo kuko umwenda bakinana umukino aho kwamamariza haruzuye, u Rwanda rukazajya rubaha million 10 zamayero buri mwaka.
PSG ikaba kurubu yaratwaye igikombe cya shampiyona mu ubufaransa, gutwara igikombe ikaba yarabigezeho imikino itarangiye bitewe nuko yarushaga ikipe iyikurikiye amanota menshi, bikaba byaratumye iyi kipe bayishyikiriza igikombe cya League 1.
Julian draxler utegerejwe mu Rwanda
Serigio Ramos w’itegura kuza mu Rwanada
Kylor Navas nawe uzaba ari mu Rwanda.