Putin yaburiye Ukraine n’Abanyaburayi bayishyigikiye ababwira ko intambara itaratangira

Perezida Vladimir Putin mu ijambo yavuze ku wa Kane, tariki 7 Nyakanga, yatangaje ko abari kwanga ibyifuzo by’u Burusiya, uko iminsi igenda ishira bizabagora kugirana na bwo imishyikirano.

Hashize amezi arenga ane u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine bivugwa ko imaze guhitana abantu benshi baba Abanya-Ukraine cyangwa Abarusiya.

 Putin yagize ati “Uyu munsi turi kumva ko bashaka kuduca intege ku rugamba. Wavuga iki, bareke bagerageze. Tumaze igihe tubyumva ko Abanyaburayi bashaka kuturwanya muri Ukraine. Aya ni amakuba ku baturage ba Ukraine ariko ndabona ibintu ari ho bigana.”

Perezida Vladimir Putin yavuze ko imiryango y’ibiganiro igifunguye ariko atanga umuburo ku bakomeje gushyigikira Ukraine, intambara isa n’aho itaratangira.

Ingabo z’u Burusiya zimaze kujagajaga ibice byinshi by’amajyaruguru, amajyepfo n’uburasirazuba muri Ukraine. Iyi ntambara ni yo mbi ibereye ku butaka bw’u Burayi muri ibi bihe bya vuba.

U Burusiya bwakunze guhakana ko butagaba ibitero ku basivile muri iyi ntambara ariko ibigaragazwa n’amashusho ku rugamba byerekana ibinyuranye n’ibivugwa.

Putin yavuze ko ibihano byafatiwe igihugu cye byari bigamije guca intege Abarusiya nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byabitangaje, aburira ibihugu byiyemeje gutera inkunga Ukraine.

Putin agenda arakazwa bikomeye nuburyo ibihugu by’iburayi byivanga muri iyi ntamabara ndetse n’amagambo abayozi bibihugu bimwe bagenda bavuga bituma ibintu bisubira rudubi.

Kuruhande rwa Emmanuel Macro w’Ubufaransa ubwo yari mu nama y’umuryango w’ibihugu wo gutabarana OTAN yavuze ko gahunda y’ibihugu bya Finilande na Suwede yo kwinjira muri uyu muryango ari ikimenyetso kiza cyereka Uburusiya ko ntacyo buzageraho uretse kwisenya.

Emmanuel Macron yagize ati: Kuba Finilande na Suwede bifite gahunda yo kwinjira muri OTAN, ibi ubwabyo ari ikimenyetso kiza cyo kwereka Perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine ko imigambi ye ari mibi kandi ko azitsinda ubwe.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Madrid, Macron yavuze kandi ko Poutine yatumye ibihugu byagenzaga make mu kugira ubushake bwo kwinjira muri OTAN, kuri ubu ibyo bihugu byarahisemo kuba abanyamuryango.

Ibi byose byongerera umuvuduko iyi ntambara no gutuma ishobora gufata igihe kinini rwambikanye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *