Putin yatanze umuburo kubari inyuma ya Ukraine

Vladimir Putin, yatangaje ko ibikorwa bigamije kwitambika urugamba igihugu cye cyashoje muri Ukraine bidateze gutuma umugambi wacyo uhinduka.

Ukraine iherutse gutangaza ko yigaruriye agace karenga ubuso bwa kilometero kare 8000 mu gihe cy’iminsi itandatu. Ni agace kari mu Majyaruguru y’Uburasirazuba ya Kharkiv aho Ingabo z’u Burusiya zari zarigaruriye mu minsi ishize.

Putin yavuze ko kugeza ubu igihugu cye kitigeze cyohereza ingabo ku bwinshi muri Ukraine.

Ati “Ibikorwa byacu mu gace ka Donbas ntabwo bigiye guhagarara. Birakomeje kandi turi kujya imbere nubwo atari ku muvuduko wo hejuru ariko bari gufata ibice byinshi gake gake.”

Donbas ni agace bisa n’aho kari mu maboko y’u Burusiya aho Perezida Putin yasobanuye ko byari ingenzi kuko ingabo z’igihugu cye zabashije kurokora ubuzima bw’abantu bavuga Ikirusiya bahabarizwa.

Ako gace kuva mu 2014 kabamo abantu benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ukraine ariko biyumva k’u Burusiya. Putin yavuze ko mu gihe Ukraine yakomeza gukaza imirwano, ibintu bishobora kuba bibi kurushaho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *