Umutoza Pep Guardiola,yabwiye Raheem Sterling ko nta mukinnyi w’iyi kipe yakwizeza ko azahabwa umwanya uhoraho wo gukina kubera ko ngo iyi kipe ifite abakinnyi benshi kandi beza.
Guardiola umaze igihe adakinisha yavuze ko uyu mukinnyi agomba gukora ibyo yabwiwe mu kibuga igihe abonye amahirwe yo gukina.
Muri iki cyumweru, Sterling yavuze kuri ejo hazaza he ko atazemera amasezerano mashya muri Manchester city uretse igihe azabwirwa ko azahabwa umwanya wo gukina buri gihe.
Guardiola yagize ati: “Sinshobora kubibizeza, naganiriye nabo inshuro nyinshi kuri ibyo, sinshobora kwemeza iminota buri umwe akina.
“Buri gihe bagomba kwigaragaza mu kibuga. Ntabwo ari Raheem,ni bose.
Barazi ko bagomba gukina iminota, ariko ntabwo ndi umugabo ukinisha abakinnyi 11 gusa, bose baba bagomba gukina.”
Pep avuga ko atazareka ngo umukinnyi uwo ari we wese utishimiye agume mu ikipe ye atabishaka.
Yakomeje ati: “Icyo nifuza kuri Raheem na buri wese ni uko bagomba kunyurwa no kuba hano kandi bakishimira kuba muri iyi kipe.
Niba atari uko bimeze, bafite uburenganzira bwo gufata icyemezo cyiza ku mukinnyi n’umuryango we.
“Iki n’ikintu cyingenzi bagomba gukora dufite umukino igihe kinini kandi ndabyumva rwose kuko nanjye nabaye umukinnyi, ndabyumva rwose, nashakaga gukina.
“Ntabwo ndi umwihariko. Ntabwo ari Raheem gusa, bose bashaka gukina umukino wose ariko sinshobora kubibizeza.
“Bagomba kuzamura urwego mu myitozo yose kandi bakaba bahari mu kibuga kandi bakagerageza kwishimira aho.”
Guardiola yashimangiye ko Sterling amufite ijana ku ijana muri gahunda ze afite mu ikipe ya City – ariko akavuga ko nawe abizi neza ko ku mwanya we hari abakinnyi benshi beza bahanganye.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube