Raila Odinga arahabwa amahirwe yo kuyobora Kenya-Imibare

Raila Odiga umukandida w’w’ihuriro Azimio la Umoja,uhatanye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Kenya yugomba gusimbura Kenyatta arahabwa amahirwe yo gutsinda aya matora.

Odiga w’imyaka 52 umaze igihe kitari gito yiyamamariza kuba Perezida wa Kenya kuri iyi nshuro noneho bishobora kurangira ageze kucyo yaharaniye .

Raila ahabwa amahirwe mu matora ateganyijwe ku wa 9 Kanama. Ashobora kuba perezida wa gatanu wa Kenya, asimbuye Uhuru Kenyatta uyiyobora kuva muri Mata 2013.

Undi mu kandida bahanganye ariwe Visi Perezida Dr. William Ruto w’Ihuriro Kenya Kwanza aza ku mwanya wa kabiri, ahabwa amahirwe ya 45 ku ijana.

Ikigo Centre for African Progress (CAP), nicyo cyakusanyije iyi mibare gishyira umukandida Prof George Wajackoyah wa Roots Party ku mwanya wa gatatu, n’amajwi abiri ku ijana.Icyo kigo cyashinzwe mu 2013, kivuga ko gikurikirana cyane ibijyanye n’ubukungu ba politiki muri Afurika.

Mu nyigo iki kigo cyakoze   cyatangarije i Nairobi kuri uyu wa Gatanu, igaragaza ko Odinga ashyigikiwe cyane n’abaturage bo mu bice bya Nyanza, uburengerazuba, amajyaruguru n’iburasirazuba bw’igihugu ndetse na Nairobi.

Ku rundi ruhande, Dr. Ruto we ngo ashyigikiwe cyane mu bice bya Rift no muri Mount Kenya.

Raporo ikomeza iti “Ubabajije umukandida bahitamo amatora aramutse abaye uyu munsi, abasubije benshi bavuze ko bahitamo kandidatire ya Raila Odinga kurusha iya William Ruto. Irindi tsinda rito ryagaragaje George Wajackoyah. Umubare w’abandi bataramenya neza aho bahagaze ugera kuri 2 ku ijana.”

Mu mashyakaakunzwe UDA ya William Ruto ni ryo rikunzwe cyane kuri 40 ku ijana, hagakurikiraho ODM ya Raila Odinga kuri 37 ku ijana.Ni mu gihe ishyaka Jubilee riri ku butegetsi rifite amanota 12 ku ijana, Wiper ya Kalonzo Musyoka na Kanu ari ku mwanya wa gatatu na kane, aho afite amajwi 3 ku ijana na 1 ku ijana nk’uko akurikirana.

Iyo bigeze mu buryo amahuriro ya politiki akunzwe, Azimio la Umoja riza imbere na 50 ku ijana, naho Kenya Kwanza Alliance rifite 47 ku ijana.Iri kusanyamibare ryakorewe mu Ntara zose zigize Kenya uko ari 47, hagati ya tariki 15-17 Nyakanga 2022 muri uyu mwaka, habazwa abantu 8,355.

Kenya: Raila Odinga mu kato nyuma yo kumusangamo Covid-19 - BBC News Gahuza

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *