Rayon Sports na APR FC Umukino wimuriwe isaha

Umukino w’abakeba mu Rwnda ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC wimuriwe isaha ushyirwa saa 15:30’.

Uyu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, wagombaga kuba saa 15:00’ ariko wamaze kwimurirwa isaha.

Nk’uko Rayon Sports izakira uyu mukino yabitangaje, ku nyungu z’amakipe yombi bahisemo ko umukino wimurirwa saa 15:30’ kugira ngo hatangira ibangamirwa n’isiganwa ry’amagare rizasorezwa i Nyamirambo.

ISIMBI.RW - APR FC yatsinze Rayon Sports

Umukino ubanza APR FC niyo yawutsinze ibitego 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djabel Manishimwe na Ruboneka Jean Bosco. Icya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana Willy Essombe.

Ibiciro by’uyu mukino aho uzaba ari wo mukino uhenze kuko mu myanya y’icyuhabiro (VVIP na VIP) ari 20000frw n’10000frw ni mu gihe ahasigaye ari 5000frw.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *