Biravugwa ko Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza watoje amakipe akomeye nka Simba SC na AFC Leopards witwa Patrick Aussems ukomoka mu Bubiigi.
Amakuru ari kuvugwa cyane nuko uyu mutoza byarangiye yemeye gutoza iyi kipe mu gihe kingana n’umwaka aho azatangira akazi akina na Gasogi United.
Patrick Aussems yagejeje Simba yo muri Tanzaniya bwa mbere mu cyiciro cy’imikino ya kimwe cya kane y’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika [CAF Champions League].Batandukanye muri 2019.
Patrick Aussems yigeze gutoza Stade de Reims na SCO Angers zikina muri Ligue 1 mu Bufaransa.
Ni Nyuma yo gutandukana na Masudi Djuma , Rayon Sports imaze iminsi ishaka umusimbura ukomoka ku mugabane w’i Burayi aho bivugwa ko yamaze kubona uyu mugabo.
Umutoza Patrick Aussems
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube