Ni imyitozo yabereye ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe , ikaba yayobowe na Lomami Marcel, umutoza wungirije w’iyi kipe, umutoza mukuru Masudi Djuma akiri i Burundi aho yagiye gushyingura umubyeyi we witabye Imana.
Hari abakinnyi batagaragaye mu myitozo harimo , Manace Mutatu rutahiz ukomoka muri DR Congoamu ndetse na Kwizera Olivier uvuga ko nta masezerano y’iyi kipe afite.
Abakinnyi bashya bitabiriye iyi myitozo barimo Mugisha François Master, Mushimiyimana Mohammed, Mico Justin, Muvandimwe JMV, Byumvuhore Tresor, Mitima Isaac bose bari bahari batangiye imyitozo
Hari nabandi bakinnyi bari baje mugeragezwa ry’ibyumweru bibiri muri iyi kipe.
Harimo Nizigiyimana Kalim Mackenzie myugariro ukomoka mu Burundi, Muntore Jean Pipi uherutse gutsindwa igeragezwa muri Yanga yo muri Tanzania.
Kamoso wakiniraga ikipe ya AS Muhanga, rutahizamu ukomoka muri Cameroon n’abandi.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele nawe yari hari ku myitozo ya mbere ya rayon sports
Blaise Nishimwe na Muntore Jean Pipi
Nizigiyimana Kalim Mackenzie
Mitima Isaac , Muvandimwe JMV na Mico Justin
Mugisha François Master
Uwayezu jean Fidele Perezida wa Rayon Sports
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube