Rayos Sport igiye kongera amasezerano na Skol izabonamo renga miliyari 1 Frw

Uyu munsi tariki  8 Nyakanga 2022 hateganyijwe umuhango wo kongera amasezerano y’imikoranire hagati ya Skol Rwanda n’ikipe ya Rayon Sports aho ayari asanzwe yari asigaje umwaka umwe ngo arangire.

Amakuru ahari nuko aya masezerano Rayon Sports igiye gusinyana na Skol izayabonamo arenga miliyari 1 Frw mu gihe cy’imyaka itatu.

Guhera mu mwaka wa 2014 nibwo uruganda Rwenga inzoga ya Skol rwasinyanye amsezerano yambere y’imikoranire gusa buri myaka itatu yagiye avugururwa aho ayanyuma aheruka muri Werurwe 2021.

Uretse aya mafaranga Rayon sports izanagenerwa ibikoresho, ibikorwaremezo ndetse muri aya masezerano harimo no gushoboza iyi kipe kugira amakipe y’abagore n’abato.

Ubwo basinyaga amasezerano mu 2021, icyo gihe Rayon Sports yari yemerewe kujya ihabwa arengaho gato miliyoni 200 Frw ku mwaka.

Ku masezerano yarasanzwe hiyongereyeho amafaranga agera kuri miliyoni 100 Frw kuyari asanzwe,bivuze ko izajya ibona amafaranga arenga miliyoni 330 Frw mu gihe cy’umwaka.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Skol bwashimye imikoranire yabwo n’ikipe ya Rayon Sports kuko aya masezerano basinye habura umwaka umwe ngo ayarasanzwe arangire.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *