RDC: Abadepite n’abarinzi ba Minisitiri w’Intebe bateranye ibipfunsi biratinda(Video)

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Kuri uyu wa Mbere, ku biro bya Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde hateraniwe amakofe rubura gica.

Mu gihe mu burasirazuba bw’igihugu by’umwihariko mu mujtyi wa Goma, abaturage benshi bari biraye mu mihanda bamagana Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF, i Kinshasa ho, abadepite bikoze bajya mu biro bya Minisitiri w’Intebe mu gisa n’imyigaragambyo.

Ni abadepite barimo abambaye umwitero uri mu ibara ry’ibendera rya RDC, ubusanzwe wambarwa n’abadepite bo ku rwego rw’Intara.

Amashusho agaragaza abo bagabo bajya kwa Minisitiri w’Intebe bashaka kubonana na we, batanyuze mu nzira zisanzwe zo kumenyekanisha icyo bamushakira, ubundi bagashakirwa rendez-vous.

Mu gushaka kwinjira ku ngufu, habayeho guhangana n’abashinzwe umutekano, maze umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano wa Minisitiri w’Intebe arabitambika, nyuma biza kugaragara bagiye mu mitsi, ibipfunsi binyuranyuranamo.

Ntabwo ubutumwa bwagenzaga aba badepite buratangazwa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *