Allied Democratic Forces (ADF)u mutwe witwaje intwaro washimuse abasivili 15 barimo abana 12, mu gace ka Kiangenda muri teritwari ya Irumu, mu Ntara ya Ituri.
ADF ni umutwe ukomeje ubwicanyi ndengakamere no gushimuta abasivili, mu gihe hashize amezi menshi ugabwaho ibitero n’Ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’iza Uganda (UPDF).
Aba basivili bashimuswe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Bivugwa ko abarwanyi ba ADF binjiye muri kariya gace ahagana saa kumi n’imwe z’urukererera, babanza kurasa mu kirere mu gutera ubwoba abaturage.
Basahuye ingo nyinshi n’amaduka, za farumasi n’ibindi byinshi.
Ibi byose birimo kuba mu gihe Guverinoma ya RDC yashyize imbaraga nyinshi mu guhangana n’umutwe wa M23, ibintu biteye inkeke cyane kuko n’abasirikare bacungaga umutekano mu bindi bice by’igihugu bagenda bavanwayo, bigaha urwaho imitwe yitwaje intwaro.
Guverinoma ya RDC iheruka gutangira ubufatanye na Uganda bwo kurwanya umutwe wa ADF, mu gikorwa cyiswe Operation Shujaa.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iheruka kugaragaza ko ibi bikorwa bimaze kwimura ADF mu duce yakoreragamo, by’umwihariko mu Majyepfo ya Ituri. Gusa ibitero bisa n’ibyakomwe mu nkokora n’imiterere y’aho urugamba rubera, ku buryo rutagitanga umusaruro.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC (MONUSCO) zivuga ko guhera mu 2021, ADF yishe abaturage 1300.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu