Gen de Bde Hassan Mugabo wa FARDC ukuriye ingabo muri Teritwari ya Masisi, yatanze itegeko rivuga ko abantu bose bo mu bwoko bw’abatutsi bakusanyirizwa mu bigo by’amashuri,amavuriro na Kiliziya utabikoze afatwe nk’umurwanyi wa M23 ashakishwe yicwe.
Guhera iki cyumweru gitagira nibwo Gen Hassan yategetse ko Abatutsi bose batuye i Masisi bakwihutira kujya mu bice bihurirwamo abaturage benshi birimo Insengero, amashuri n’amavuriro, yemeza ko utabikora agomba guhigishwa uruhindu akicwa nk’umurwanyi wa M23.
Igiteye impungenge ariko ni uko Gen Hassan Mugabo yakuye abasirikare be mu bice byose by’iyi teritwari akabasimbuza abarwanyi ba FDLR n’imitwe y’aba Mai Mai bafatanyije ku rugamba rwo guhangana na M23.
Ibi byatumye abenshi mu bakurikiranira hafi umutekano w’Uburasirazuba bwa Congo by’umwihariko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bemeza ko ibi biri gukorwa bisa neza n’itegurwa ryo gushyira mu bikorwa igitekerezo cya Jenoside nk’uko bimaze igihe binugwanugwa.
Mu itangazo M23 yasohoye kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022, yemeza ko gukusanyiriza Abatutsi ahantu hamwe muri Masisi bagasigwa mu maboko y’abarwanyi ba FDLR(Ifite uburambe mu bikorwa nk’ibi) ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Guverinoma ya Kinshasa irimo gutegura kurimbura Abatutsi.
Sobanukira nuyu mu Gen Hassan Mugabo
Hassan Mugabo ni Umusirikare mukuru wa FARDC, azwiho kuba yaga Abatutsi kugeza ubwo yifuza ko bapfa.
Hassan Mugabo, yahoze ari umwe mu barwanyi ba PARECO yarwanyaga ubutegetsi bwa Mobutu. Nyuma y’aho PARECO yinjiriye mu bufatanye n’Umutwe w’Ingabo za Laurent Desire Kabila wafashijwe n’u Rwanda guhirika ubutegetsi bwa Mobutu, Hassan Mugabo n’abarwanyi be binjijwe mu gisirikare cya Congo mu buryo bwa burundu.
Kuva ubwo Hassan Mugabo yakomeje gukorana bya hafi na FDLR, nk’aho mu mwaka 2011, yaretse abarwanyi 7 ba FDLR bagashimuta Lokarite ya Fungolamatcho muri Teritwari ya Lubero.
Aba barwanyi basahuye imitungo y’abaturage irimo inka, imyaka n’ibindi byerekezwa mu birndiro bya FDLR byari I Masisi.
Ibi bimaze gukorwa Gen Mugabo wari Col Icyo gihe yagaruykanye n’ingabo ze muri ako gace anenga abaturage kuba batatangiye amakuru ku gihe kandi byose byari byakozwe ku kagambane ke.
Kugeza ubu icyari umutwe wa PARECO, cyaje guhundika umutwe wa Politiki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri ubu PARECO ifite imyanya myinshi mu nzego zifata ibyemezo,dore ko kuri ubu ari rimwe mu mashyaka agize ihuriro FCC(Front Commun Pour le Congo) rya Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu.
SRC Rwandatribune
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.