Moise Katumbi, umwe mu bakandida biyamamaje ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasabaye ko amatora yo ku wa 20 Ukuboza yaseswa kubera “uburiganya bukabije”.
Mu itangazo rya Katumbi ryo ku wa Gatandatu, yongeyeho ko Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agomba kwegura kubera iyo komisiyo yagize uruhare mu “buriganya bw’amatora.”
Ibi Katumbi yabitangaje mu gihe irindi tsinda ry’abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bari basabye ko amatora yasubirwamo, ku wa Gatatu w’icyumweru gishize bandikira Guverineri w’umurwa mukuru Kinshasa bavuga ko mu cyumweru gitaha bazakora imyigaragambyo.
Nubwo Katumbi atari mu bahamagariye imyigaragambyo, ariko itsinda rye ryatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ku wa Gatandatu ko bashyigikiye gahunda iyo ari yo yose igamije kurwanya ubundi bujura bw’amatora muri RDC.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI), yemeje ko ku ya 20 Ukuboza habaye gutinda kw’amatora ko hari na bimwe mu biro by’itora bitafunguwe ariko ihakana ko butari uburyo bwo kuriganya amajwi.
Ibisubizo by’agateganyo byavuye mu matora bigaragaza ko Perezida Tshisikedi ari we uri imbere mu majwi mu gihe ibisubizo byanyuma by’uwatsinze amatora biteganijwe ku ya 31 Ukuboza.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.