Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo Théo Ngwabidje, yavuze ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zitigeze zirasa ku butaka bw’u Rwanda, avuga ko ibyatangajwe n’Ingabo z’u Rwanda ari ibinyoma kuko nta gikorwa nk’icyo cyabaye nubwo amasasu yazindutse acicikana.
Ni intambara yabaye ahagana saa kumi n’igice zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantare 2023, ubwo Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabasubizaga ni bwo batsimbuye basubira muri Congo.
Bakurikiwe n’itsinda ry’abasirikare ba FARDC baje ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 54 gusukura ahabereye iyo mirwano. Guverineri ngwabidje avuga ko nta musirikare wa FARDC wagiye ku butaka butandukanya u Rwanda na RDC (zone neutre), kandi ngo nta n’uwarashe yerekeza mu Rwanda.
Yavuze ko ahubwo icyabaye ari uko ku mupaka wa Rusizi II, i Bukavu habereye imirwano yashyamiranyije inyeshyamba za PNC n’ingabo za FARDC ndetse n’undi mutwe witwaje intwaro wahungaga kuko ryirukanywe nyuma yo gushaka kwigarurira ibice byegereye umupaka.
Yagize ati: “Mu gihe bahungaga rero ni bwo habayeho guhererekanya urufaya rw’amasasu hagati y’inzego z’umutekano za RDC ndetse n’indi mitwe itemewe n’amategeko yitwaje intwaro.
Yakomeje avuga ko abasirikare ba FARDC babyitwayemo neza bigatuma bafata bamwe mu bagize iyo mitwe yitwaje intwaro, kuri ubu “bakaba batawe muri yombi.”
Yavuze ko muri ayo mabandi hakomerekejwe umwe ndetse undi akaraswa agapfa, ariko anavuga ko iperereza ryimbitse rikomeje kugira ngo amenyekane iby’ayo mabandi yitwaje intwaro.
Bamwe mu bakurikiranira hafi Politiki ya RDC bemeza ko icyo gisubizo ari cyo cyari cyitezwe kuko iteka ryose bashotoye u Rwanda baba bafite ibisobanuro bigaragaza ko atari bob a nyirabayazana b’ibyabaye.
Nk’umusirikare warasiwe ku mupaka w’u Rwanda yambutse arasa ku minara y’Ingabo z’u Rwanda zirinda umupaka, Ingabo za FARDC zabanje kumwihakana, ariko kubera ko hari ibimenyetso byinshi byagaragazaga ko ntaho kubihakanira, ubuyobozi bwa FARD bwarongeye bwisubitaho buvuga ko uwo musirikare ari uwabo.
Icyo gihe abayobozi ba RDC bari banze gutwara umurambo buvuga ko atari umusirikare wabo, bakanavuga ko babanje gukora igenzura bagasanga abasirikare babo bose barahari.
Si ubwa mbere Leta ya Congo yisubiraho ku basirikare bayo iba yabanje kwihakana, kuko no mumwaka wa 2014 byarabaye, ubwo yihakanaga abasirikare bayo bari barasiwe ku butaka bw’u Rwanda ahitwa Kanyesheja, ariko nyuma ikaza kubakira.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900