Imfungwa zirenga 250 muri 822 zari zatorotse gereza Kakwanguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zongeye gufatwa n’inzego z’umutekano.
Inzego z’umutekano kuri uyu wa Kane zagaragaje imfungwa 166 zaje kwiyongeraho izindi 86 zafashwe ku bufatanye bw’abaturage.
Igisirikare cya RDC cyashinje umutwe w’iterabwoba wa ADF gutorokesha izi mfungwa zo muri gereza yo mu mujyi wa Butembo mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Izindi mfungwa nazo zirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano zifite intwaro.
Umuvugizi w’igisirikare, Capt Anthony Mwalushayi, yavuze ko abarwanyi babarirwa muri 80 bagabye igitero ku bapolisi 15 bari barinze gereza ahagana saa munani n’igice z’igicuku cyo kuwa Gatatu.
Abapolisi babiri barinda gereza barishwe undi muturage atwikwa ari muzima.
Mu 2017 imfungwa zirenga 3000 zatorotse gereza ya Makala mu Mujyi wa Kinshasa. Gutoroka kwatewe nuko iyi gereza ishaje kandi ikaba yari irimo ubucucike.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu