Muri teritwari ya Madimba muri Kongo Central tariki 14 Nzeri habaye iturika ry’ikamyo yari itwaye Lisansi abantu umunani bahasiga ubuzima abandi 20 barakomereka.
Abayobozi b’inzego zibanze zo muri aka gace nibo batangaje imibare yabapfuye ndetse n’abakomeretse,bakaba batangaje aya makuru kuwa 15 Nzeri 2022 gusa imibare yanyayo ntiyasobanuwe.
Ubwo ikamyo yarimo igenda yibirundiye irenga umuhanda,abaturage bahuruye bajya kuvoma Lisansi niko guturika bamwe bahasiga ubuzima abandi barakomereka biturutse ku inkongi y’umuriro. Abatwitswe n’umuriro bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bitandukanye birimo iby’i Kinshasa.
Aho iri sanganya ryabereye umuhanda wamaze amasaha menshi utari nyabagendwa kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ndetse ibirimi by’umuriro byari bigisohoka mu itanki yahiye.
Guverineri wa Kongo-Central, Guy Bandu yatanze ubutumwa ku rukuta rwa Twitter avuga kuri iyi mpanuka.
Yagize ati “Igihe kirageze ngo hafatwe ingamba zikakaye zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko yo gutwara abantu n’ibintu cyane cyane ibishobora gufatwa n’umuriro mu rwego rwo gukumira impanuka nk’izi.”
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990