Abandi bajyaga i Kinshasa bikandagira, bakabagarira yose kuko batazi irizera n’izirarumba nk’uko byagendekeye Umunyamerika Antony Blinken umwaka ushize ariko siko byagenze kuri Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Macron yakuriye Abanye-Congo inzira ku murima, asiga ababwiye ko nta munyamahanga ubazafasha gukemura ibibazo byababanye karande.
Ijambo yavugiye i Kinshasa ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Werurwe 2023, imbere y’abanyamakuru mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri icyo gihugu, ryasize rikangaranyije benshi mu Banye-Congo, bari bamwitezeho ijambo ryikoma u Rwanda, byaba na ngombwa agasiga atangaje ko agiye kurufatira ibihano.
Ni bwo bufasha Perezida Félix Tshisekedi amaze iminsi asaba abahisi n’abagenzi aho anyuze hose, kumufasha kwamagana u Rwanda rwamugabyeho ibitero rwihinduye M23 ku buryo bishoboka ko n’amatora ya Perezida yari ateganyijwe uyu mwaka azasubikwa.
Ni ibibazo u Rwanda rwakunze kuvuga ko ari urwitwazo rwa Leta ya Kinshasa, aho ifata abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda ikabita Abanyarwanda, ikanga gukemura ibibazo by’ihohoterwa bamaze imyaka 30 bagirirwa, bamwe bagahitamo kwirwanaho bakoresheje intwaro.
Tshisekedi yari yizeye ko Macron aza kumutera ingabo mu bitugu akamagana u Rwanda, undi amubwiza ukuri imbere y’amaso ya rubanda, anamwerurira ko inzego zose muri Congo zapfuye guhera mu 1994.
Macron yagize ati “Kuva mu 1994, ntabwo ari ikosa ry’u Bufaransa, mumbabarire kubivuga gutyo, mwananiwe kurengera ubusugire bw’igihugu cyanyu. Yaba mu buryo bwa gisirikare, mu bijyanye n’umutekano, mu miyoborere, uko ni ukuri. Ntabwo mukwiriye kujya gushaka abo mushinja bo hanze kuri iyo ngingo.”
Iri jambo ryariye mu mitwe Abanye-Congo ndetse batangira kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga ikiganiro n’abanyamakuru kitararangira.
Impamvu si uko ibyo yavuze atari byo, ahubwo ni uko ubutegetsi bwa Tshisekedi butifuza ugaragaza ko ibibazo by’umutekano muke bafite, bifite inkomoko imbere mu gihugu ari naho igisubizo kigomba guturuka.
Nka Makoba Yasser wo mu Mpuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida yagize ati “Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yateye ingumi nta n’uturindantoki, agarika hasi mugenzi we Tshisekedi.”
Uwitwa Dr Flavien Shirandi yagize ati “Igisasu..Mana yanjye mbega igisubizo. Macron yasabye Abanye-Congo kumenya ko gutabarwa kw’igihugu cyabo bitazava mu Banyaburayi cyangwa ahandi.”
Augustin V we yagize ati “Ni ukuri kandi ni ubutwari. Nari kwishima cyane iyo abaza itangazamakuru ati ‘Kuki abayobozi banyu guhera mu 1994 batabashije kuyobora neza RDC ku buryo kiba igihugu gikomeye ibindi bitabasha gucamo ibice?”.
Umunyamakuru wa BBC, Will Ross, yavuze ko imiyoborere ya Congo itameze neza ariko hakwiriye no kureba kwo kwivanga kw’ibindi bihugu.
Ati “Yego rwose imiyoborere ya Congo yagenze nabi imyaka myinshi ariko kuba Macron atanenze abanyamahanga nabyo birababaje kandi ntabwo byumvikana urebye ibihugu byose byaje kwiba Congo.”
Uwiyise Malawi Page yahise amubiza ko uko byaba bimeze kose ari “inshingano za Congo guhagarika ubwo bujura. Ibyo ntibisaba intambara, bisaba imiyoborere myiza.”
Mwambari Faustin yavuze ko hakeneye impinduka mu miyoborere y’imbere ya Congo kuko byose “byangiritse, ubuyobozi budashoboye, abaturage batize, igisirikare kitavugururwa kandi kidahembwa. Muri make ikibazo cya Congo ni imiyoborere, si u Bufaransa cyangwa u Rwanda.”
Pwl Wetshonga we yagize ati “Buri gihe dushaka abo tugerekaho ibibazo byacu kandi ari twe nyirabayazana w’ibibera mu gihugu cyacu, bikatunanira kubikemura. Perezida Tshisekedi wirirwa atwika amavuta y’indege buri cyumweru ngo arajya kwamagana u Rwanda, yumvireho.”
Didier Sixte Kahungu we yagize ati “Uyu musore yaje nta turindantoki, nta kinya.”
Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza Nyiringabo yongeyeho ko ikibabaje ari uko abayobozi ba Congo “batabyumva”.
Ntabwo Guverinoma ya Congo yigeze itangaza aho ihagaze ku byavuzwe na Macron, gusa ikigaragara ntibanyuze kuko bihabanye n’ibyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bumaze igihe buvuga, ko ikibazo bufite ari M23 mu gihe hashize iminsi abo mu bwoko bw’Abatutsi bagirirwa nabi bazira uko bavutse, kugeza ubwo na Loni itanga intabaza ko ibikorwa bishobora kuvamo Jenoside.
#RDC « Depuis 1994, vous n’avez jamais été capable de restaurer la souveraineté ni militaire ni sécuritaire ni administrative de votre pays. C’est une réalité. Il ne faut pas chercher des coupables à l’extérieur », Macron aux congolais. ⤵️ pic.twitter.com/XvcdwJonyM
— POLITICO.CD (@politicocd) March 4, 2023
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900