Mu mirwano yaraye ibaye hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23, haraye harashwe Nsanzimana Innocent uzwi nka Major Yefuta arapfa.
Uyu mu majoro yayoboraga batayo muri FDLR bivugwa ko iri gufasha igisirikare cya RDC mu kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Major Yefuta yaraye aguye mu mirwano yabereye i Bugusa muri Jomba, Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
M23 itangaza ko muri iyi mirwano bivuganye abarenga 50 bamwe imyirondoro yabo ikaba itaramenyekana.
Umuvugizi w’umutwe wa M23 Major Willy Ngoma yavuze ko FARDC na FDLR batakaje abarwanyi benshi.
Kuri uyu wa Mbere Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo FARDC nacyo cyemeje ko abasirikare bacyo babiri bapfiriye mu mu mirwano na M23.
Major Yefuta yinjiye mu gisirikare anyuze mu ishuri rya gisirikare ryahoze ryitwa ESO Butare (Ecole des Sous- Officiers) mu 1990.Mu mpera za Nyakanga 1994 ingabo za FAR zimaze gutsindwa yahungiye muri Congo ari naho yinjiriye muri FDLR.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900