Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), watangaje ko wapfushije umusirikare umwe n’abapolisi babiri bari muri ubwo butumwa, nyuma y’imyigaragambyo karundura yakozwe n’abaturage bari kwamagana izo ngabo, bifuza ko zibavira ku butaka kuko ntacyo zibamariye.
Uyu musirikare n’abapolisi baguye ku Kigo cya Monusco kiri i Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho abaturage bakoresheje intwaro bambuye umupolisi wa Congo, bakarasa ku ngabo za Monusco. Amakuru avuga ko undi musirikare ari mu bakomerekeye bikomeye muri iki gikorwa.
Amashusho yandi yagaragaje abaturage benshi binjira mu kigo cya Monusco bagasahura ibikoresho birimo ibiryamirwa n’ibindi byo mu biro nka mudasobwa, intebe n’ibindi bitandukanye.
Ku rundi ruhande, byatangajwe ko abaturage batanu baguye muri iyi myigaragambyo karundura, abandi barenga 50 bagakomereka.
Uyu mutwe woherejwe muri RDC mu 1999, ndetse utangwaho miliyari imwe y’amadolari ya Amerika buri mwaka. Nyamara unengwa ko wananiwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, nk’inshingano yawo nyamukuru.