RDC:Ya ndege yari yaburiwe irengero yabonetse,gusa abari bayirimo bose barapfuye.

Mu minsi yashije kuwa gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko indege yarimo abantu 3 yaburiwe irengero ndetse inzego zibishinzwe zari zatangiye gahunda yo gushakisha aho yarengeye.

Iyi ndege ijya kubura yari iri kwerekeza ku kibuga giherereye Kasese mu Ntara ya Maniema, ariko birangira itahageze kubera ikibazo yagize cya tekenike.

Yabuze nyuma y’uko itumanaho rihagaze, abari bayirimo ntibabashe kongera kuvugana n’abari ku kibuga cy’indege.

Nyuma yiburura ryiyi ndege, ubuyobozi bw’iyi Ntara bwahise butangaza ko ibikorwa byo gushakisha iyi ndege byatangiye.

Minisitiri ushinzwe iby’ingendo ku rwego rw’Intara ya Kivu y’Epfo, Alimasi Malumbi Matthieu, yatangaje ko iyi ndege yabonetse aho yakoreye impanuka ndetse n’abari bayirimo bose barapfuye.

Umuturage wegereye ikibuga cy’indege cya Lulingu Airport, mu Burengerazuba bwa Bukavu ni we watanze amakuru avuga aho iyi ndege yakoze impanuka iherereye.

Nyuma yaya makuru umuturage yaramaze gutanga indege ya kajugujugu yahise yerekeza ahabereye impanuka n’ubwo bitari byoroshye kubera ikirere kibi maze umuyobozi ushinzwe iby’ingendo muri iyo ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko bakurikije uko bayibonye impanuka ishobora kuba yaratewe n’ibice by’inyuma by’iyo ndege bigizwe na moteri yaba yaragize ikibazo.

Iyi ndege yahanutse yari itwaye abantu batatu barimo umupilote, umufasha we ndetse n’umukanishi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *