Iri tangazo ritanzwe nyuma y’aho umwuka hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje kuba mubi ahanini kuva ubwo umutwe wa M23 weguraga intwaro ugatangiza imirwano n’Igisirikare cya Congo.
Guverinoma ya RDC yashinje u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma y’ibyo bitero, ko ndetse rushyigikira M23 mu buryo butandukanye kugeza n’aho ngo abasirikare barwo bambuka bakajya kuvogera Congo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, ryizeza abanyarwanda umutekano.
Riti “RDF iramenyesha abantu bose muri rusange ko umutekano w’abanyarwanda n’ubusugire bw’u Rwanda bishinganye, kandi ko RDF ikomeje kubizeza ko ibitero byambukiranya imipaka bigabwa ku butaka bw’u Rwanda bihagarikwa.”
Igisirikare cya RDC gifatanyije n’umutwe wa FDLR bamaze kurasa ku butaka bw’u Rwanda inshuro zirenga eshatu uhereye muri Werurwe uyu mwaka.
Ni ibitero birimo ibyakomerekeje abaturage bo mu Karere ka Musanze ndetse bikangiza ibikorwa byabo.
Iri tangazo rya RDF rishyizwe ahagaragara mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu ba za Guverinoma zikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, iteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Hari abagaragaza ko ibitero bya hato na hato bya RDC bigamije kubangamira imigendekere myiza y’iyo nama.
Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yasabye RDC n’u Rwanda kugirana ibiganiro bigamije guhosha amakimbirane amaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Kuva RDC n’u Rwanda byagirana umubano mubi, Perezida wa Angola, João Lourenço, yahise atangira guhuza impande zombi ku buryo ibiganiro yagiranye na Tshisekedi ari byo byatumye abasirikare babiri b’u Rwanda bari bashimuswe na FARDC hamwe na FDLR barekurwa.
M23 yahanganye na FARDC guhera mu ijoro ryo ku Cyumweru birangira iyitsimbuye mu birindiro, uyu mutwe wigarurira agace ka Bunagana maze abasirikare ba RDC, Abapolisi n’Abayobozi bahungira muri Uganda.
Bunagana iri mu bilometero 60 uvuye mu Mujyi wa Goma utandukanya u Rwanda na RDC.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900