Nyuma yaho hafashwe umusirikare wa FARDC agafungwa iminsi 2 ,Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa mebere cyamushyikirije Congo.
Tariki 24 Nzeri 2022 kuri uyu wa gatandatu nibwo uyu musirikare yafashwe aho ari mu Rwanda bigaragara ko yasinzenk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga.
Ku ruhande rwa Congo batangaje ko uyu musirikare yari yaje mu Rwanda aje gutashya inkwi zo gutekesha.
Uyu musirikare wo mu mutwe wa bakomando yashyikirijwe Congo mu muhango wabereye ku mupaka munini uhuza ibihugu byombi mu karere ka Rubavu.
Congo Kinshasa yemeje aya makuru biciye muri Colonel Malosa Mboma usanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Nyiragongo.Congo Kinshasa yashyikirijwe uyu musirikare nyuma yo gusabwa n’u Rwanda kuza kumutora.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu