Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasoje urugendo rwo kwinjira burundu muri EAC

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Christophe Lutundula Apala Pen’Apala, kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Nyakanga, yatanze ibyangombwa byemeza burundu amasezerano y’Umuryango w’Uburasirazuba yemerera igihugu cya kuba muri uyu muryango.

Izo nyandiko yazishyikirije Umunyamabanga Uhoraho wa EAC Dr. Peter Mathuki, ni zo zagaragaje intambwe ya nyuma yo kwinjiza RDC muri EAC nk’umunyamuryango wa 7. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro Gikuru cy’uwo muryango giherereye i Arusha muri Tanzania.

Dr. Mathuki yavuze ko kuri ubu RDC ari bwo yemeje burundu mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, agira ati: “Uyu munsi ni ingirakamaro ku muryango no kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho nakiriye inyandiko ayemeza burundu mu masezerano agenga EAC.”

Iyo gahunda ije nyuma y’aho Leta ya Kinshasa yamaze gusoza guhindura ibyasabwa byose muri Guverinoma no mu bijyanye n’Itegeko Nshinga ku masezerano Perezida Felix Antoine Thsisekedi Tshilombo yashyizeho umukono abemerera kuba abanyamuryango. Kinshasa yari yahawe gutegura iyo gahunda kugeza taliki ya 29 Nzeri.

Kuri ubu RDC ifite uburenganzira busesuye ndetse n’amahirwe yose agenerwa igihugu kibarizwa mu Muryango, harimo gahunda ibihugu bihuriraho ndetse n’ibikorwa byose bisabwa kugira ngo buri gihugu cyuzuze inshingano kigomba Umuryango.

Bivuze ko guhera uyu munsi Leta ya Kinshasa yemerewe kugira uruhare mu butwererane n’amahanga bunyura muri EAC kimwe n’izindi gahunda n’imishinga itera inkunga buri gihugu binyuze mu mushinga.

Iki gihugu ni cyo kibaye icya mbere gifite abaturage benshi babarirwa muri miliyoni 90 kikaba cyitezweho kuba amahirwe yagutse ku Muryango mu bijyanye n’ubutwererane n’ubufatanye n’ibihugu by’Akarere.

Ubunyammabanga bwa EAC bwamaze gushyiraho gahunda yo koroshya urugendo rwa RDC rwo kwisanga mu muryango.

RDC yasoje urugendo rwo kwinjira burundu muri EAC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *