RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Bamporiki Edouard ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),rwamaze kugeza mu rwego rw’ubushinjacyaha dosiye ya Bamporiki Edouard aho ashinjwa ichaha cy’iyezandonke na ruswa.

Bamporiki  wahaoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco dosiye ye ishyikirijwe ubushinjwacyaha nyuma yo gufungirwa mu rugo aho yarimo akorwaho iperereza ryibyo akekwaho.

Ubwo hari tariki ya  5 Gicurasi 2022 ni bwo RIB yatangaje ko yatangiye iperereza ku cyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo akurikiranweho.

Iri perereza ryatangiye nyuma yuko Bamporoki amaze gukurwa ku mirimo yari ashinzwe muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,iki kikaba ari icyemezo cyafashwe na Perezida Paul Kagame.

RIB yashyize ubutumwa ku rukuta rwayo rwa Twitter buvuga ko iyi dosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha.

Bugira buti”Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *