Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Muhizi Anatole, ukurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano nyuma yo kubeshya ko yimwe ibyangombwa by’ubutaka ubwo yahabwaga umwanya wo kugeza ibibazo bye kuri Perezida wa Repubulika mu ruzinduko aherutse kugirira mu Karere ka Nyamasheke.
Mu byangombwa uyu mugabo yavugaga ko yimwe harimo inzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda. Nyamara ngo ni we wanze kuva mu nzu nk’uko byemejwe n’Urukiko.
Muhizi ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Yaregeye Perezida wa Repubulika Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igihe yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke ku itariki ya 7 Kanama 2022 avuga ko BNR yamwambuye umutungo we ugizwe n’inzu yari yaraguze n’uwahoze ari umukozi wa BNR witwa Rutagengwa Jean Léon mu 2015, nyuma ngo yo kubaza muri RDB bakamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya banki.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Muhizi yabeshye ahubwo yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n’Urukiko kuyivamo.
Iperereza ryagaragaje ko iyo nzu yari yaratanzwe nk’ingwate y’umwenda wa miliyoni 31 Frw Rutagengwa Jean Léon yari yarafashe muri BNR.
Dr Murangira yavuze ko BNR yaje kwandikira ibiro bishinzwe ubutaka ibasaba gushyiraho itambambira kuri iyi nzu nyuma yo gutsinda urubanza rwo gukoresha inyandiko mpimbano yaregagamo Rutagengwa.
Muhizi akomeza avuga ko mu gushaka ibyangombwa by’umutungo ari bwo yaje kumenya ko iyi nzu yagurishijwe mu buriganya kuko yari ingwate muri banki. Yaje gutsindwa n’urubanza yari yarezemo ibiro by’ubutaka mu rukiko Rukuru rwa Nyanza.
Iperereza rirakomeje mu gihe dosiye ye iri gukorwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha, kandi ni mu gihe hagishakishwa n’abandi bose babigizemo uruhare.
IGIHE yahawe amakuru n’abantu bahafi ya Muhizi bazi neza icyi kibazo, bavuga ko n’ubwo iyo nzu iri kuburanwa yari yaratanzweho ingwate, yagiye ihererekanywa hagati y’abantu batandukanye mu bizwi nka “banki Lamberi” ari nako yaje kugera mu maboko ya Muhizi Anatole.
Ibyaha akurikiranyweho ni ugutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 262 na 276 z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ku cyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera, kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi Magana atatu ariko atarenze ibihumbi Magana atanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ku cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Muhizi akurikiranyweho gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano
Src:Igihe
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990