Amakuru avuga ko uyu muhungu wa Twagiramungu yari yajyanye na bagenzi be kubyina. Kugeza ubu abaganga baracyashakisha icyamwishe.
Rodolphe Shimwe Twagiramungu yitabye Imana afite imyaka 34 y’amavuko, akaba yari umuririmbyi ukizamuka. Mu ndirimbo yakoze harimo iyamenyekanye cyane yise ’Mama’.
Se umubyara Twagiramungu Faustin kuri ubu uba mu gihugu cy’u Bubiligi, yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu mu 1945. Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994 kugeza mu 1995.
Muri 2003 ari mu biyamamarije kuyobora u Rwanda mu matora ya mbere yakurikiye inzibacyuho yagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.