Rubavu: Barakekwaho kwica umuvandimwe bakamushyingura

Umuturage wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere Ka Rubavu arakekwaho kwica mushiki we akamushyingura.

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu. Bivugwa ko uyu mugabo yamuhoye ko yanze ko bagurisha isambu basigiwe n’ababyeyi.

Bamaze kumushyingura, bahinze ku mva ye basibanganya ibimenyetso

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba Murindahabi Eric yemeje aya makuru, avuga ko uwishwe ari mu kigero cy’imyaka 47 yishwe.

Ati “Bikekwa ko yishwe na musaza we amuhora ko yanze ko bagurisha Isambu y’abayeyi basigiwe n’ababyeyi.”

Uyu mugizi wa nabi ngo yafatanyije n’abandi bagabo batatu. Kuri Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi Nyamyumba mu gihe iperereza rigikomeje.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *