Ruswa y’igitsina yagiye ikunda kuvugwa cyane ku bakoresha nyamara kugeza na nubu ababihanirwa baracyari bacye, cyane cyane kubera ko bitoroshye kuvumbura icyi cyaha keretse mugihe uwabikorewe yemeye gutanga amakuru.
Ni nyuma yaho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki ya 27 Nyakanga 2021, rufunze Umuyobozi muri HIGH SEC CO.LTD Habimana Emmanuel ushizwe abasekirite barinda ibitaro bya Gisenyi Akurikiranyweho icyaha cyo gusaba abakozi abereye umuyobozi ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo bahembwe, kuri ubu umugore we aravuga ko umugabo we arengana kuko amaze amezi arenga ane igitsina cye kidafata umurego.
Uyu Nikuze Josiane mu kiganiro yagiranye na BTN TV avuga ko byamuteye impungenge nyuma yo kubona ko umugabo we afunze azira kwaka ruswa y’igitsina, nyamara atagishoboye gutera akabariro,ndetse akavugako umugabo we yagambaniwe na Sepervisor we.
Josiane yavuze ko yabanje gushwana n’umugabo we ava mu rugo kubera uburwayi bwo kubura ubushake aho yabanje kugira ngo aba yanyuze mu bandi bagore,gusa nyuma yo kumenya ko ari uburwayi bihutiye kujya kwa muganga ariho ahera avuga ko umugabo we yabeshyewe kuko atarakibasha gutera akabariro ari nayo mpanvu akimara kunva ayo makuru yahise yumva ko umugabo we yabeshyewe.
Nikuze asaba inzego zitandukanye kuzapimisha umugabo we bakirebera ko koko igitsina cye kitari kigifata umurego.
Nikuze Josiane na Habimana Emmanuel ntibashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko,bafitanye umwana umwe.