Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ahagana saa Yine, mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye y’imodoka, yaguyemo abantu batatu, inakomerekeramo abandi benshi.
Iyi mpanuka biravugwa ko yatewe n’ikamyo yari yikoreye mazutu yacitse feri ikagonga imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Virunga yerekezaga mu Mujyi wa Kigali. Yabereye mu ikorosi rimanuka rigana ku Bitaro bya Gisenyi n’ubundi hakunze kubera impanuka nyinshi.
Ikimara kuba, inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bayikomerekeyemo ndetse bajyanwa kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje ko impanuka ndetse hari abayiguyemo.
Yagize ati “Saa Yine ni bwo impanuka yabaye, abitabye Imana ni batatu mu gihe abakomeretse bataramenyekana. Turihanganisha imiryango yabuze ababo.’’
Umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu wageze aho impanuka yabereye yavuze ko hari abantu yabonye bashobora kuba bahise bitaba Imana nubwo imibare y’abayiguyemo itaratangazwa.
Iyi mpanuka yafunze umuhanda wa Rubavu-Musanze iminota 30 bitewe n’ibikorwa by’ubutabazi.
Abakomeretse n’abitabye Imana bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi mu gihe Polisi y’Igihugu ikomeje ibikorwa by’ubutabazi.
Bamwe mu bagize imiryango y’abari muri Coaster ya Virunga bahise bajya aho bakirira indembe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bamenye uko bamerewe.
Src:IGIHE
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu