Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango ubwo umupolice yatahaga agana aho aba yahuye n’abagizi banabi baramutema banamwambura ibyo yarafite.
Mukeshimana Claudine niwe mu Police watezwe n’abagizi ba nabi ubwo yari mu nzira atashye yambaye imyenda isanzwe ya gisivile.
Iri sanganya ryabereye mu Mudugudu wa Rusororo mu Kagari ka Kirengeri ku mugoroba ahagna saa moya tariki 23 Kanama 2022.
Amakuru dukesha IGIHE Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick yatangaje ko uwo mupolisi ubwo yari atashye ku mugoroba yahuye n’umuturanyi we witwa Renzaho Emmanuel ari ku igare, arivaho bagenda n’amaguru baganira.
Yavuze ko bageze mu Mudugudu wa Rusororo bahuye n’abantu batatu bashaka kubambura, bagerageje kwihagararaho bahita batema Mukeshimana mu mutwe no ku kaboko arakomereka cyane naho Renzaho bamuhirika munsi y’inzira akomereka akaboko.
Yagize ati “Bamaze kumutema bamwambura telefone n’agasakoshi yari afite. Renzaho na we bamutwaye telefone.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu Mukeshimana ari kuvurirwa ku Bitaro bya Kabgayi naho Renzaho yavuriwe ku kigo nderabuzima ahita ataha.
Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha, ubuyobozi n’abaturage, hari gushakishwa abo bagizi ba nabi kugira ngo babiryozwe.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +250783399900